bwiza.com
Ahabanza » Selena Gomez atewe ubwoba n’amarira ya hato na hato ya Justin Bieber
Imyidagaduro

Selena Gomez atewe ubwoba n’amarira ya hato na hato ya Justin Bieber

Umuhanzikazi Selena Gomez afite impungenge bitewe no kurira ku karubanda k’uwo bahoze bakundana, Justin Bieber.

Justin Bieber kuwa 2 Ugushyingo 2018 yagaragaye yiyunamiriye  arira ubwo yari kuri studio ya Universal muri Leta ya Florida ahitwa Leaky Cauldron.

Ibi ni byo bateye impungenge Selena Gomez bahoze bakundana akeka ko uyu musore yaba atamerewe neza muri iyi minsi.

Selena Gomez yakundanye na Justin Bieber karahava

Inshuti ya hafi na Selena Gomez yatangarije Hollywoodlyfe dukesha iyi nkuru ko  ibi byatuye Selena Gomez agira umutima uhagaze yibaza byinshi.

Iti”  Selena buri gihe aba ahangayikishijwe n’uwo bahoze bakundana. Aba yibaza niba ameze neza.”

Justin Bieber kandi yasheshe amariria nyuma yo kumva inkuru y’uko Selena Gome yajyanwe mu bitaro kuwa 11 Ukwakira 2018, iyi ngo ni gihamya ko na Selena Gomez akwiriye kwita ku kababaro ka  Bieber.

Iyi nshuti yunzemo iti” N’ubwo Justin Bieber yamaze gushyinigranwa na  Hailey Baldwin, Selena aracyamukunda. Iyo yumvise ikintu cyamubujije ibyishimo n’ubuzima bwe (Bieber), arahangayika cyane. Amwifuriza ibyiza.”

Justin Bieber ubwo yari ababajwe n’ibyabaye kuri Selena Gomez

Urukundo rwa Selena Gomez na Justin Bieber  rwatangiye guhwihwiswa mu 2010. Nyuma y’umwaka umwe muri Mutarama nibwo batangaje ko bakundana ku mugaragaro ubwo bari mu biruhuko muri St. Lucia

Selena Gomez na Bieber batandukanye muri Werurwe, 2018 nyuma y’uko hari hashize igihe kirekire urukundo rwabo ruri  muri bomboribombori.

 

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

master jay 08/11/2018 1:55 pm at 1:55 pm

Urukundo nurwambere justin beibe na gomez ntibateze kwibagirana urukundo rwabo never .

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!