bwiza.com
Ahabanza » Umwe mu bantu bahafi ba Gen. Kayihura arahigwa bukware
Amakuru

Umwe mu bantu bahafi ba Gen. Kayihura arahigwa bukware

Ururiko rwatanze impapuro zo guta muri yombi umwe mu bapolisi bakoranye bya hafi na Gen. Kayihura, ACP Siraje Bakaleke.

Uyu mugabo wahoze ayobora polisi mu gace ka Kampala y’amajyepfo arashakishwa n’urukiko kugira ngo aryozwe ibyaha birimo gukoresha ububasha yari afite nabi no gushimuta.

Umuyobozi w’ubushinjacyaha bukuru muri Uganda, Alice Komuhangi ejo hashize yasabye urukiko rurwanya ruswa  ko rugomba gukora ibishoboka byose uyu mugabo agatabwa muri yombi.

Ati” Twoherereje ibiro bya polisi byose mu gihugu impapuro zita muri yombi Silaje Bakaleke. Ubu arahigwa. Gusa kugeza ubu ntituzi aho yaba aherereye.”

Uyu mushinjacyaha wa Leta yasabye Umuyobozi w’Urukiko Rurwanya Ruswa, Moses Nabende ko baba baretse gukurikirana umunyamategeko, Paul Mugoya ureganwa na Siraje Bakaleke maze  urubanza rwe rukazasubukurwa  kuwa 15 Ugushyingo 2018.

Ababuranira abaregwa nk’uko Dailymonitor ibitangaza basabye ko abahabwa dosiye za ngombwa kugira ngo bazabone uko baburana uru rubanza igihe ruzaba rutangiye kuburanishwa mu mizi.

Mu kiganiro ACP Siraje Bakaleke yagiranye na The Observer mbere yo kuburirwa irengero, yavuze ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma,agahamya ko abamukuriye ari bo bashaka kumwigizayo

Urubanza ruzakomeza kuwa 20 Ugushyingo 2018.

Uyu mugabo wakoranye bya hafi na Kayihura ku buryo bamwitaga ‘blue eyed boy’ we ugenekereje ni ukuvuga ko yari imboni y’ijisho.

Izindi wakunda

Bwiza.com