bwiza.com
Ahabanza » Urupfu rwa Rwigara rwagarutsweho mu rubanza rw’umukobwa we na nyina
Featured Politiki

Urupfu rwa Rwigara rwagarutsweho mu rubanza rw’umukobwa we na nyina

Urupfu rw’umunyemari Rwigara Assinapol rwagarutsweho mu rubanza ruregwamo umukobwa we, Diane Rwigara na nyina, Mukangemanyi Adeline Rwigara.

Ubwo Diane Rwigana na nyina, Mukangemanyi bitabaga urukiko Rukuru kugira ngo bakomeza kuburana ku byaha bashinjwa, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ugushyingo 2018, nibwo hagarutswe ku rupfu rwe, nk’imbarutso ya bimwe mu byo bashinjwa.

Mu iburanisha ryo kuri uyu munsi, Urukiko rwahereye kuri Mukangemanyi Adeline ushinjwa ibyaha bibiri; kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda n’icy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Kuri iki cyaha cyo gukurura amacakubiri, umwunganira mu mategeko, Me Gatera Gashabana yavuze ko ubushinjacyaha butagaragaza abo rubanda buvuga babibwemo amacakubiri, akagaruka ku biganiro Adeline yagiye agirana n’abavandimwe be, ku bwe [Me Gatera], avuga ko abantu bane ataribo bakwita rubanda.

Yakomeje avuga ko ibikubiye mu majwi y’ibiganiro bagiranye, ari agahinda n’umubabaro yatewe no gupfusha umugabo [ Rwigara Assinapol] nyuma inzego zitandukanye bazisabye gukora iperereza ngo bamenye ukuri ku rupfu rwe, ntizibikore.

Me Gatera yakomeje avuga ko umukiriya we na nubu akiri mu kiriyo cy’umugabo we, kuko ataramenya icyamwishe.

Agendeye ku majwi y’ibiganiro umukiriya we yagiranye n’abavandimwe be kuri telefoni, ngo nta kwangisha abaturage ubutegetsi kurimo, ngo kuko iyo ubushinjacyaha budatangaza ibyo baganiriye nta wundi muntu wari kubimenya.

Ashimangira ko n’ubu hakozwe isuzuma, abaturage basanga bazi ibyo baganiriye ari bake.

Me Gatera yavuze ko icyaha umukiriya we ashinjwa cyo guteza imvururu muri rubanda, ngo uburyo amajwi y’ibiganiro yagiranye n’abavandimwe yafashwe, byakozwe mu buryo butemewe n’amategeko, ko hirengagijwe itegeko riri mu Itegeko Nshinga rigena ‘Ubutavogerwa bw’umuntu’.

Umunyemari Assinapol Rwigara, yitabye Imana ku wa 04 Gashyantare 2015, nyuma yo kugongwa n’ikamyo ubwo yari mu modoka ye y’ivatiri yo mu bwoko bwa Mercedes Benz.

Nyuma y’urupfu rw’uyu munyemari, abo mu muryango we bakomeje gushimangira ko urupfu rwe rudasobanutse, bityo bandikira inzego zitandukanye basaba ko hagaragazwa ukuri ku cyaba cyamwishe, ari nabyo byagarutsweho mu rubanza ko na n’ubu bakiri mu kiriyo mu gihe bataramenya ukuri.

Rwigara yagonzwe n’igikamyo cyo mu bwoko bwa Mercedes Benz

 

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!