bwiza.com
Ahabanza » Urutonde rw’abanyamakuru 12 bazicwa
Amakuru

Urutonde rw’abanyamakuru 12 bazicwa

Farish Magembe, umwe mu banyamakuru bari ku rutonde rw'abazicwa

Itsinda ry’abicanyi ryitwa ‘Bijambiya’ muri Uganda bamaze gushyira hanze urutonde rw’abanyamakuru 12 bazicwa mu buryo butandukanye bazira akazi kabo.

Inyandiko ikomejwe gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga na ba Bijambiya ari byo kuvuga abakoresha imihoro igaragaraho abanyamakuru 12 barimo abakorera ibinyamakuru byigenga n’abakorera ibya Leta ya Uganda.

Farish Magembe, umwe mu banyamakuru bari ku rutonde rw’abazicwa.

Ba Bijambiya bavuga ko bashobora kwica aba banyamakuru binyuze mu kubasogota, kubarasa cyangwa se kubaroga bitewe n’ibiganiro bakora ku bitangazamakuru bakorera.

Aba banyamakuru ahanini icyo bahuriyeho ni ukuba bose bakorera mu gace ka Masaka,Akarere kegereye umurwa mukuru Kampala.

Dore urutonde rw’abazicwa:

Tomusange Kayinja (CBS FM)

  1. Jamir Kalanzi (CBS FM)
  2. Robert Nsubuga(BBS TV)
  3. Male John (CBS FM)
  4. Jacinta Bwanika (Bukedde)
  5. Ssozi Sekimpi (CBS FM)
  6. Mukasa Kipecu (Kamunye)
  7. Disimas Buregeya (New Vision)
  8. Gertrude  Mutyaba (Daily Monitor)
  9. Norman  Kabugu(Kamunye)
  10. Aliga (NTV)
  11. Farish Magembe(NBS).

Aba bagizi ba nabi biyitirira akazina bari barise umunyagitugu Id Amin Dada wishe abantu benshi mu gihe cy’ubutegetsi bwe.

Urutonde rw’abazicwa rwatanzwe na ba Bijambiya.

Ibi ni nyuma yaho abandI bantu bataramenyekana bashyize hanze urutonde rwa bamwe mu banyapolitiki 15 barimo Bobi Wine na Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Uganda (Katikiro) Peter Mayiga.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com