bwiza.com
Ahabanza » Abasore bambara poketi n’abakobwa bagaragaza ibice by’ibanga basabiwe gukubitwa
Amakuru mu mahanga

Abasore bambara poketi n’abakobwa bagaragaza ibice by’ibanga basabiwe gukubitwa

Umuyobozi w’Akarere ka Makete mu ntara ya Njombe ho muri Tanzaniya, Kessy  Veronika yasabye ko  abasore bakenyerera ipantaro munsi y’ikibuno n’abakobwa bambara imyenda igaragaza bimwe mu bice by’ibanga bazajya bakubitirwa ku karubanda.

Uyu muyobozi yabwiye abaturage ko bakwiriye kwambara imyenda ibabereye nk’uko sosiyete ibigena.

Avuga ku myambarire y’abasore n’inkumi, Veronika yavuze ko abahungu n’abakobwa bambaye ibyavuzwe haruguru bakwiriye kuzajya bakubitwa mu rwego rwo kwimakaza ikinyabupfura.

“ Ndashaka kubona abasore amapantaro yabo amanuka kubera ikofi irimo amafaranga. Wakoreye amafaranga none ikofi irimo menshi. Bitabaye ibyo mukwiye gukubitwa mu gihe amabwiriza akinonosorwa.”

Uyu muyobozi yasabye abantu bakuru gukebura urubyiruko maze ugaragaweho n’iyi mico agakubitwa ku buryo bugaragara.

Ati” Uyu ni umuco wa he? Twebwe abantu nta muco nk’uwo tugira. Ndavuzze ngo uzafatwa azakubitwe.

Uyu muyobozi abayobozi bo muri aka karere  gufatanya n’izindi nzego z’ibanze kugira ngo hashyirweho  amategeko ahana abantu bafite iyi myambarire.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com