bwiza.com
Ahabanza » Ali Kiba yanze kwitabira igitaramo Diamond yamutumiyemo
Imyidagaduro

Ali Kiba yanze kwitabira igitaramo Diamond yamutumiyemo

Umuhanzi Ali Kiba yatangarije mugenzi we Diamond badakunze gucana uwaka ko atazitabira ibitaramo yari yaramutumiyemo bitewe n’izindi gahunda yavuze ko azaba afite.

Diamond ni umuyobozi mukuru w’inzu itunganya umuziki ya Wasafi record, akaba yari yatumiye Ali Kiba mu bitaramo serukiramuco (Wasafi Festival) bateguye, bikazabera muri Kenya mu mpera z’Ukuboza 2018.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga, Kiba yatangaje ko yakiriye ubutumire bwa Diamond ariko ko atazaba aboneka bitewe n’izindi gahunda zijyanye n’ubushabitsi bw’amafaranga azaba arimo.

Yagize ati “Ubutumire bwa Wasafi twarabubonye gusa ku bw’amahirwe make ntabwo tuzabasha kuboneka bitewe n’ibikorwa tuzaba turimo byo kwamamaza ikinyobwa ‘Mofaya Energy drink’ mu bindi bihugu”.

Nubwo avuga ko atazitabira ibi bitaramo bya Wasafi festival, yabatangarije ko azabishyigikira biciye muri kampani ikora iki kinyobwa arimo kwamamaza. Ati “Nubwo bimeze gutyo, ntabwo tuzaterera agati mu ryinyo, ahubwo twijeje kuzatera inkunga ibi bitaramo serukiramuco ku bufatanye na Mofaya Energy Drink kugira ngo dukomeze duteze imbere uruhando rwa muzika muri Tanzania”.

Diamond na Ali Kiba ni abahanzi bo muri Tanzania bagiye bashyamirana cyane kugera nubwo bashinjanya amarozi. Kuba uyu muhanzi yari yateye intambwe yo gutumira mugenzi we, kikaba cyari ikimenyetso cy’uko baba batangiye inzira y’ubwiyunge.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe