bwiza.com
Ahabanza » Imbogo 400 zatwawe n’amazi abaryi b’inyama barasakirwa
Utuntu n'utundi

Imbogo 400 zatwawe n’amazi abaryi b’inyama barasakirwa

Imbogo amajana zahungaga intare zatwawe n’uruzi ku rubibi rugabanya Botswana na Namibiya, bituma abaturage babona inyama zo kurya z’ubuntu.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi muri Botswana, ngo ubwo izo mbogo zahungaga intare, zagiye zigwa mu mugezi ukazitwara, abaturage bakazirohora zimwe zapfuye bahita bazibaga.

Abaturage baganiriye na BBC, batangaje ko izi mbogo zananiwe koga ngo zigere ku yindi nkombe, zigapfira mu mazi. Leta igatangaza ko ari 400 zapfuye ndetse ko aribwo bwa mbere bibayeho mu gihugu kuba zapfira rimwe.

Simone Micheletti ufite hoteli hafi y’urubibi ariko mu gihugu cya Namibia, avuga ko yumvise urusaku rw’izi mbogo mu ijoro ryo ku wa Kabiri, bukeye ku wa Gatatu tariki ya 7 Ugushyingo 2018, basanga zapfiriye mu mazi.

Abaturage batuye hafi y’aho izi nyama zabonetse, bahawe uburenganzira na Leta bwo kuzirohora bakajya kuzirya.

Izindi wakunda

Bwiza.com