bwiza.com
Ahabanza » Jose Mourinho avuga ko yatutswe n’abafana ba Juventus
Imikino

Jose Mourinho avuga ko yatutswe n’abafana ba Juventus

Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Jose Mourinho atangaza ko yatutswe ubwo umukino wari urangiye wahuzaga iyi kipe atoza na Juventus yo mu Butaliyani.

Ni umukino wabaye ku wa Gatatu tariki ya 7 Ugushyingo 2018, ubera ku kibuga cy’ikipe ya Juventus. Ubwo umukino wari urangiye Mourinho yagaragaye afashe ku gutwi nk’ugambiriye kumva ibyo abafana ba Juventus bamubwiraga, iki kimenyetso cyibajijweho bituma yisobanura avuga ko yari agamije kumva abamutukaga.

Yagizize ati “natutswe ku munota wa 90, nakoze akazi kanjye nta bindi, umukino urangiye nta muntu nigeze ntuka, nakoze kiriya kimenyetso kugira ngo mbumve neza, naje hano nk’umunyamwuga ukora akazi ke ariko abantu batutse umuryango wanjye, niyo mpamvu nagize icyo nkora muri buriya buryo, ntabwo nshaka gukomeza kubitekerezaho,..”.

Wari umukino wa Champions League wo kwishyura, ubanza ikipe ya Juventus yatsinze igiteko kimwe ku busa bwa Man Utd, kuri uyu mukino wo kwishyura ubwo bakiniraga ku kibuga cya Juventus, Man Utd yabashije kuyitsina ibitego 2 kuri kimwe, bityo iyi kipe yo mu Bwongereza iba ikatishije itike yo gukomeza ityo.

Mourinho avuga ko yafashe ku gutwi agamije kumva abamutukaga

 

Izindi wakunda

Bwiza.com