bwiza.com
Ahabanza » Tanzaniya:  Abatinganyi 10 batawe muri yombi
Amakuru

Tanzaniya:  Abatinganyi 10 batawe muri yombi

Igipolisi cyo mu gihugu cya Tanzaniya gitangaza ko cyataye muri yombi abagabo 10 bo mu birwa bya Zanzibar  bakekwaho kubana bahuje ibitsina bizwi nk’ubutinganyi.

Umuyobozi wa Plisi mu gace k’amajyepfo ka Unguja, Suleiman Hassan yemeje iby’aya makuru anatangaza ko kugeza ubu iki kibazo kigiye gukurikiranwa mu mategeko.

Aba bagabo 10 batawe muri yombi nyuma yaho Guverineri w’Intara ya Dar Es Salaam, Paul Makonda mu cyumweru gishize atangaje ko  Leta ya Tanzaniya itazihanganira umuntu wese ushobora kwadukana ubutinganyi.

Akimara gutangaza ibi, Leta ya Tanzaniya yamukuriye inzira ku murima ivuga ko  ibi ari ibitekerezo  bya Makonda ku giti cye  ko bidakwiriye kwitirirwa Leta muri rusange.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com