bwiza.com
Ahabanza » Uganda: Abaturage bibasiye minisitiri baramutuka benda no kumukubita
Amakuru Politiki

Uganda: Abaturage bibasiye minisitiri baramutuka benda no kumukubita

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ikoranabuhanga n’itumanaho muri Uganda, akaba ari n’umudepite uhagarariye Akarere ka Kayunga mu nteko , kuri uyu wa Gatatu, itariki 07 Ugushyingo yibasiwe n’abaturage bariye karungu baramutuka baramwandagaza habura gato ngo banamukubite.

Madamu Idah Nantaba (uri ku ifoto) unahagarariye Kayunga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, bivugwa ko yari mu rukiko ruherereye ahitwa  Ntenjeru aho yari yagiye gushyigikira uwitwa Ali Mujomba uherutse gushinjwa kwangiza ibikoresho byo mu rusengero rw’Abadivantiste.

Mujomba ashinjwa kuba yarinjiye mu rusengero rw’Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa karindwi rwa Bukolooto mu mujyi wa Kayunga, akajugunya hanze ibikoresho byo mu rusengero nka za micro n’indangururamajwi uru rusengero rwahawe n’umuyobozi w’Akarere ka Kayunga, Moses Karangwa bivugwa ko adacana uwaka na minisitiri Nantaba.

Bamwe mu bashigikiye Karangwa n’abakirisitu bo muri iri torero ry’Abadivantiste rya Bukolooto bari bategereje minisitiri Nantaba hanze ngo asohoke mu rukiko nyuma y’aho uru rwangiye kurekura by’agateganyo Mujomba.

Mu gusohoka mu rukiko nk’uko tubikesha Chimpreports, abaturage biganjemo abagore batangiye gutuka minisitiri bashinja kutagira ubumuntu no kuba ari we wahaye Mujomba amabwiriza yo kwangiza ibikoresho by’urusengero kubera politiki.

Aba baturage bakaba baragiraga bati: “Washyize he ubumuntu? Minisitiri muzima? Nta soni ugira. Ni gute usenya ibikoresho by’urusengero byose mu izina rya politiki?”

Ibi byatumye minisitiri arakara nawe kwihangana biramunanira asubiza abaturage abita ibigoryi n’inzererezi.

Ako kanya nk’uko inkuru ikomeza ivuga, abagore babiri bahise basumira minisitiri bagerageza kumutera ibipfunsi ariko ufasha minisitiri bya hafi abasha kumutabara amwinjiza mu modoka ava aho yiruka.

Nubwo ibi biri gushyirwa ku mutwe w’ishyaka NRM riri ku butegetsi, minisitiri Nantaba n’umuyobozi w’Akarere ka Kayungu, Moses Karangwa ngo ni abanzi bagiye bakunda guhangana kenshi.

Minitiri nantaba akaba ashinja Karangwa  gutegura uko Nantaba azahananuka muri politiki, mu gihe Karangwa amushinja kumuca intege mu buryo bwa politiki.

Bikaba bivugwa ko mu 2016 Nantaba yanze kwitabira ibikorwa bitatu byari biyobowe na Perezida Museveni muri aka karere ka Kayungu, avuga ko adashobora kwitabira ibintu byateguwe n’umuntu bahanganye muri politiki Karangwa.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com