bwiza.com
Ahabanza » Umunyarwanda Buravan yatsindiye igihembo gitangwa na RFI
Imyidagaduro

Umunyarwanda Buravan yatsindiye igihembo gitangwa na RFI

Burabyo Yvan uzwi ku izina rya Buravan wahataniraga igihembo gitangwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa ‘Prix Decouverte RFI 2018’ gihabwa abahanzi b’abahanga bo ku mugabane wa Afurika n’ahandi, abaye umunyarwanda wa mbere ucyegukanye.

‘Prix Decouverte’ ni igihembo Buravan yatsindiye kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Ugushyingo 2018, akaba ari we muhanzi wa mbere ubashije kucyegukana mu Rwanda. Abandi bahanzi nyarwanda babashije kwitabira aya marushanwa, Mani Martin na The Ben batahiye aho.

Aganira na Kiss Fm, uyu muhanzi nta byinshi yavuze uretse gushima, agira ati “Ndishimye, ndishimye cyane, ndabashimiye mwe mwese mwampesheje aya mahirwe, murakoze”. Nyuma yo gutsindira iki gihembo akaba agomba kuzajya kugishyikirizwa i Paris mu Bufaransa.

Buravan yari ari ku rutonde rw’ abantu icumi bari guhatanira iki gihembo ‘RFI PRIX DECOUVERTES 2018, nyuma yo gutsina indirimbo ye ‘Garagaza’ ikaba ariyo yahise yakirwa muri studio z’iyi radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!