bwiza.com
Ahabanza » Watsapu ni uburyo bwiza bwo gutanga ubutumire ?
Umuryango

Watsapu ni uburyo bwiza bwo gutanga ubutumire ?

U Rwanda rurakataje mu  ikoranabuhanga mu bijyanye no guhana amakuru by’umwihariko gukoresh imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter,instagram n’izindi. N’ubwo bimeze gutyo, hari abavuga ko hari ubutumwa abantu badakwiriye kunyuza muri iyi nzira y’itumanaho abandi bakabyemeza. Urugero rtangwa ni ugutanga ubutumire bw’ubukwe ntibavuga  binyuze kuri kuri Watsapu (Watsapp).

Mu kiganiro  Bwiza.com yagiranye na bamwe mu bakoresha Watsapu mu Mujyi wa Kigali, hari abemezako Whatsapu ari uburyo bwiza  bwo gutanga ubutumire ku muntu runaka ko azaze kwifatanya n’abandi mu bukwe.

Umwe mu rubyiruko rukunda gukoresha cyane uru rubuga nkoranyambaga rwa Watsapu utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye  Bwiza.com ko Watsapu ari uburyo bwihuse kandi bworohereza utumira bityo ko ntacyo bitwaye kuba yakohereza ubutumire kuri watsapu.

Yagize ati”Watsapu ni uburyo bwiza bwo gutanga ubutumire kuko ntibigusaba igihe kirekire cyangwa amafaranga y’urugendo upfa kuba gusa ufite bando(Bundles).”

Mugenzi we yunzemo ko  gutanga ubutumwa kuri Watsapu ari uburyo bwiza kandi bworoshye ndetse agira icyo avuga ku bagifite indi myumvire.

Ati”Whatsapu ni uburyo bwiza kuko bufasha gutanga ubutumwa kuri benshi bitagusabye andi mafaranga y’impapuro z’ubutumire. N’ubwo hari abakuze babifata nko kutabubaha bagomba guhindura imyumvire bakajyana n’iterambere.”

Ku rundi ruhande, abantu bakuze badutangarije ko batemerenya n’urubyiruko kuko ngo kera iyo umuntu yagutumiraga mu bukwe yazaga kukwirebera akauezaho ubusabe bwe, bigaragaza ko ibintu yabihaye agaciro. Muri rusange, babifata nk’ikinyabupfa gike no kudaha agaciro umutumirwa.

Mukamwezi joyeuse w’imyaka 60 y’amavuko, mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com nawe yemeza ko uruhande rumwe Watsapu yorohereza umuntu mu gutanga ubutumire ariko akayinenga ko nta kinyabupfura kirimo.

Aragira ati” Njyewe uko mbibona, watsapu ni uburyo bworohereza umuntu kudata igihe ariko si bwiza kubantu bose,kuko iyo ufashe urugendo ugashyira ubutumire uwo bugenewe yubaha umwanya wafashe uza kumureba,ndetse nkanjye bintera ku kwigomwa umwanya wanjye nkitegura uko nzamushyigikira.”

Yakomeje agira ati”Unzaniye ubutumire niwe mpagaciro cyane naho ubundi ashobora kubinyoherereza kuri Watsapu,nkabifata nk’ibisanzwe.”

Uyu Mukamwezi yagize inama atanga ku bantu bakoresha watsapu mu gutanga ubutumire bafite imibare y’abo bashaka kubatumirwa.

Ati”Ibyiza ni ugutumira abo uzashobora kwakira kandi bajyanye n’ubushobozi bwa we kuruta gutumira abazagufasha  gucuza ubukwe “

Habimana Yakobo ni Umupasiteri akaba n’umuyobozi w’ishuri ry’incuke, kuri we Watsapu ayifata nk’uburyo bw’itumanaho buciriritse akongeraho ko aba butanga bakangombye kumenya abo bagiye kubwoherereza batirengagije n’umuco wabo.

Ati“Navuga ko ari uburyo  bwiza bwo kuvugana n’inshuti.Burahendutse kuko ntibutwara igihe kire n’amafaranga menshi.Watsapu ni incamake,abantu bagomba gukomeza umuco wo gusurana no kuganira.”

Aba bose batanga impamvu basanga gutanga ubutumire binyuze kuri watsapu ari byiza mu gihe abandi batabikozwa.

N’ubwo bimeze gutyo, uko iminsi ishira tugenda tubona cyangwa twakira ubutumire bw’ubukwe kuri watsapu. Benshi bavuga ko ahanini biterwa n’itumanaho rikataje, ubukene nabwo bwugarije bamwe muri iki gihe n’ibindi bibazo.

Angelique Iryamukuru/Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com