bwiza.com
Politiki TUBAMENYE

Ibintu 10 ushobora kuba utari uzi kuri Gen. Sultani Makenga

Gen. Makenga ni umugaba mukuru w’inyeshyamba za M23, ubu akaba ari mu buhunzi muri Uganda nyuma yaho izi nyeshyamba zitangarije ko zihagaritse imirwano mu mpera za 2013.

Ibintu 10 wamumenyaho, ni:

1.Makenga yavutse kuri Noheli: Amazina yiswe n’ababyeyi be ni Emmanuel Sultani Makenga, yavutse ku wa 25 Ukuboza 1973, i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

2.Yabaye umusirikare wa FPR/Inkotanyi: Makenga yakuriye mu gace ka Jomba, mu mwaka wa 1990, nibwo yinjiye mu mutwe w’abarwanyi ba FPR/Inkotanyi, yarwanyaga Leta ya Habyarimana Juvenal kugera zifashe ubutegetsi mu 1994, ahava afite ipeti rya serija (Sergent) asubira iwabo muri Congo.

3.Yarwanye intambara ya I n’iya II za Congo: Makenga yarwanye intambara za Congo mu 1997/1998-2003; iya mbere yavanyeho Perezida Mobutu, ubutegetsi bufatwa na Laurent Desire Kabila na we waje kuraswa n’abasirikare be mu mwaka wa 2001, asimburwa n’umuhungu we, Joseph Kabila.

4.Yarwanye muri CNDP: Makenga yarwanye mu nyeshyamba za CNDP zari ziyobowe na Gen Laurent Nkunda, zarwanyaga Leta ya Congo, akaba ari umwe mu bashyize umukono ku masezerano y’amahoro yo mu 2009, yinjira mu gisirikare cya Congo.

5.Ishingwa rya M23: Mu ntangiriro za 2012, ubwo Makenga yari umuyobozi wungirije w’ingabo za Congo muri Kivu y’Amajyepfo mu rugamba rwo kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR (Forces démocratiques de libération du Rwanda) ubwo Leta ya Kinshasa yatangazaga ko ihagaritse ibi bitero, mu minsi mike Makenga wari ufite ipeti rya Koloneli yaburiwe irengero, biza kumenyekana nyuma ko yasubiye mu musozi y’iwabo aho yakuriye, ndetse ko yashinze umutwe w’inyashyamba za M23 (Mouvement du 23 mars).

6.Ashinjwa ibyaha by’ubwicanyi: Inyeshyamba za M23 zari zifite imbaraga ku buryo bwahuruje amahanga kugira ngo zicururutswe, mu mpera za 2013 zemera gushyira intwaro hasi. Akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano na USA, bamufatiye ibihano aho ashinjwa ubwicanyi n’ibindi byaha by’intambara muri Congo birimo no kwinjiza abana mu gisirikare.

USA na ONU bamufatiye ibihano bimubuza kwidegembya no gutembera hirya no hino ku Isi mu bihugu bitandukanye, aho ashinjwa kuba nyirabayazana w’imvururu n’ubwicanyi byabaye mu Burasirazuba bwa Congo/ Kinshasa.

7.Urupfu baringa rwe: Nyuma yo gushyira intwaro hasi mu 2013, Makenga n’abandi barwanyi basaga 100 bari kumwe bahungiye muri Uganda, mu 2016, byatangajwe ko yahatorotse asubira muri Congo kubura imirwano, icyo gihe byatangajwe ko yarashwe arakomereka bikomeye, ndetse binatangazwa ko yapfuye, nyuma biza kugaragara ko ari ibinyoma.

8.Imyaka myinshi yayibayeho mu ntambara: Kuva mu mwaka wa 1990, Makenga yabaye mu buzima bw’intambara nk’uko nawe ubwo yabitangarije AFP yabyivugiye, agira ati “Igihe cyacu cyose tuba turi mu ntambara, nta mahoro twari twabona”.

9.Icyo yarwaniraga ntacyo yabonye: Inyeshyamba za M23 zagiye zitangaza kenshi ko icyo zarwaniraga zitarakigeraho nyuma yaho zigiranye amasezerano na Leta ya Congo, zigahagarika imirwano ibiyakubiyemo ntibyubahirizwe.

Bimwe mu byari bikubiye muri ayo masezerano, M23 yemeye guhindura izina ikagirwa ishyaka, gucyura impunzi z’abanye Congo cyane abavuga ururimi rw’ikinyarwanda, kugarura amahoro no kunga abanye Congo,…

10.Bitangazwa ko Gen.Makenga afite umugore n’abana babiri b’abakobwa.

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Xavier 14/11/2018 7:32 pm at 7:32 pm

Wibajyiwe icyakora 11 kuwa agakoko Kari hafi kumumena agahinduka RIP

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com