bwiza.com
Ahabanza » Rusizi: Umumotari yafatanywe uruhushya rwo gutwara moto rw’uruhimbano
Amakuru Politiki

Rusizi: Umumotari yafatanywe uruhushya rwo gutwara moto rw’uruhimbano

Ku mugoroba wo  ku itariki 13 Ugushyingo nibwo abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bafashe umumotari witwa Karangwa Elie ufite imyaka 30 atawaye moto ifite ibiyiranga RC 848Z .Akaba yari afite  uruhushya rwo gutwara Moto(Categorie A)  rw’uruhimbano.

Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi  umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze ko abapolisi bari mu kazi kabo ka buri munsi bahagarika uriya mumotari,arahagarara, bamusaba uruhushya rumwemerera gutwara moto.

Yagize ati:” Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bamuhagaritse bamwaka ibyangombwa bimwemerera gutwara moto, ararubereka bararwitegereza  babona ruteye  amacyenga kuko babonaga rutameze nk’izindi,bakomeje kwitegereza neza babona ni uruhimbano.”

Uyu mumotari  yiyemereye ko atigeze akorera uruhushya rwo gutwara moto ko hari mugenzi we w’umumotari wamusabye amafaranga ibihumbi 200 akamwizeza ko azamuzanira uruhushya rwo gutwara moto,ari nabwo yabonye icyo gihimbano.

SSP Ndushabandi yaboneyeho gukangurira abaturage kwirinda abatekamutwe  babashuka ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga kuko zitangwa na Polisi y’u Rwanda yonyine. Yabashishikarije kujya banyura mu nzira zemewe bagakorera impushya kuko zikorerwa kandi zigatangwa.

Muri aka karere ka Rusizi ntihari hakunze kugaragara abantu batwara ibinyabiziga bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga  z’impimbano.

Kuri ubu Karangwa Elie yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha kugirango akurikiranwe ku cyaha akekwaho.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!