bwiza.com
Ahabanza » Muhanga: Barasaba ko amategeko y’umuhanda yakwigishwa mu mashuri
Amakuru Umutekano

Muhanga: Barasaba ko amategeko y’umuhanda yakwigishwa mu mashuri

Abakoze impanuka zo mu muhanda barwariye mu bitaro bya Kabgayi barasaba Polisi y’igihugu kurushaho kwigisha amategeko y’umuhanda bikagera no mu mashuri kugira ngo impanuka zigabanuke.

Byavugiwe mu gikorwa  cyo  gusura  abarwayi  bakoze impanuka barwariye mu bitaro bya  Kabgayi, ku wa Gatatu tariki ya 21 Ugushyingo 2018, nyuma yo guhabwa ingemu bazaniwe na Polisi mu rwego rwo kubafasha gukomeza kubaho.

Bamwe mu baharwariye   basabye  ubuyobozi  bwa  Polisi  ko  byaba byiza inyigisho z’amategeko y’umuhanda zishyizwe no mu mashuri  ku buryo  umunyeshuri  arangiza afite ubumenyi rusange ku mategeko y’umuhanda ku buryo yanayigisha abo mu muryango we.

Mbarushimana  Barnabé  umwe  mu bakoze   impanuka  uharwariye,  avuga ko asanga kuba abaturage  bataramenya uko abagenzi  bitwara mu muhanda biri mu bituma   impanuka ziyongera bitewe  no kutabigiraho ubumenyi.

Ku bwe  ngo asanga  Polisi  ikwiye  kurushaho  kwigisha  inzego n’ibyiciro bitandukanye atanga urugero rw’abana  barangiza  amashuri bagahita  bajya mu muhanda bakaba abanyonzi  nyamara  badafite ubumenyi bw’uko bitwara mu muhanda.

Agira ati, “Turasaba Polisi ko yadufasha ikongera inyigisho z’amategeko yo mu muhanda  ndetse  bazanarebe ko zashyirwa mu mashuri ku buryo umwana natangira amashuri abanza yajya atangira  no kwigishwa  uko bitwara mu muhanda”.

“Nibura akarangiza  uwa Gatandatu ayazi n’igihe agiye kuba uwo mu nyonzi cyangwa umumotari agende azi icyo  amategeko avuga ku migendekere y’umuhanda”.

Ni ikibazo kinavugwa  na Niyitegeka Anastasie nawe uvuga ko akurikije uburyo yakoze impanuka byatewe n’imigendekere mibi mu muhanda kubera kutamenya amategeko.

Agira ati″ Twari turi muri taxi, ari uwari udutwaye ndetse n’uwo twagonganye  bose barihutaga  nuko imodoka ziba ziribirinduye, iyo baza kuba  basobanukiwe  neza  n’amategeko bari kumenya  ko ahantu tugeze  ari habi bakagenda buhoro cyangwa  bagahana inzira neza″

Umuyobozi  wa  Polisi  mu Ntara  y’Amajyepfo,  ACP Jean Claude  Kajeguhakwa avuga  ko n’ubwo impanuka zahitanye ubuzima bw’abakoresha umuhanda, mu mezi atandtu ashize zagabanutse ugereranyije na mbere yayo.

Avuga ko igabanuka ryazo ryatewe ahanini no gukoresha utagabanyamuvuduko twashyizwe mu modoka (speed Governor) ndetse  banarushaho kwigisha abantu batandukanye amategeko y’umuhanda.

Agira ati ″Twaratangiye mu mashuri ibiganiro  twoherezamo abapolisi bagiye kubaganiriza ku bijyanye no kwirinda kunywa  ibiyobyabwenge, ibyo kwirinda kwiyandarika bagenda banashyiramo iby’umutekano mu muhanda.

Byatumye abana bagende bamenye uko bitwara bawugezemo, uko bawambuka kugira ngo batabagonga  ndetse banakangurira ababyeyi babo kumenya uko bitwara n’uko umuhanda ukoreshwa abaturage basanzwe nabo rero tuzakomeza kubigisha amategeko bazayamenya″.

Mu ntara y’amajyepfo kuva mu kezi kwa Gatanu kugeza mu kwa 10 habaye impanuka zo mu muhanda 316, abantu 66 baziburiramo ubuzima, naho 285  bazikomerekeyemo.

Uyu mugabo arembeye mu bitaro bya Kabgayi nyuma yo gukora impanuka
Abayobozi batandukanye basura abakoze impanuka mu bitaro bya Kabgayi

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe