bwiza.com
Imikino

PSG ishobora gucakirana na Liverpool idafite Mbappe na Neymar

Ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa ishobora kuzakina na Liverpool idafite Kylian Mbappe na Neymar nyuma y’imvune bagize mu mikino yabaye ku wa Kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2018.

Ku wa Kabiri, ubwo ikipe ya Brazil yakinaga na Cameroon, mu mukino wa gituci. nibwo Neymar yavunitse avamo igice cya mbere kitarangiye, umukino waje kurangira Brazil itsinze 1-0.

Mu mukino wahuje kandi ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, umukinnyi Kylian Mbappe yavunitse ku munota wa Cyenda w’umukino, bakinaga na Uruguay, umukino waje kurangira u Bufaransa batsinze 1-0.

Imvune bagize mu makipe y’ibihugu  byabo zishobora gutuma batazakina umukino wo kwishyura bafitanye na Liverpool mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Uyu mukino wa PSG na Liverpool, uzaba ku wa Gatatu taliki 28 Ugushyingo 2018, uzabera kuri sitade ya ‘Parc des Princes’ mu Bufaransa mu gihe umukino wa mbere wabereye mu Bwongereza warangiye Liverpool itsinze PSG 3-2.

Paul Mugabe/ Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!