bwiza.com
Amakuru Politiki

RDC: Ushyigikiwe na Kabila mu matora yiyamamaje igihe kitaragera

Ubwo haburaga iminsi itatu ngo ibikorwa byo kwiyamamaza bitangire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitangire, umukandida-Perezida, Emmanuel Ramazani Shadary ushyigikiwe na Perezida Joseph Kabila, ku wa mbere  tariki ya 19 Ugushyingo 2018, yatangaje igenabikorwa rye.

Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP, Emmanuel Ramazani Shadary yatangaje gahunda y’iterambere yo mu gihe cy’imyaka itanu, gahunda ifite ingengo y’imari ya miliyari 86 z’amadolari y’Amerika.

Ni bwo bwa mbere Shadary yari agize icyo atangaza ku mugaragaro kuva yagenwa mu ntangiriro y’ukwezi kwa munani nk’umukandida-perezida w’urugaga rw’amashyaka ari ku butegetsi muri Congo.

Yabwiye imbaga y’abamushyigikiye ko azashimangira ububasha bwa leta, akongera ibyinjiza amafaranga mu bukungu bw’iki gihugu, agahanga imirimo, akarwanya ubukene ndetse anasezeranya kwegereza abaturage ibikorwa bya leta.

Amatora ya perezida yo gutora usimbura Perezida Kabila – uri ku butegetsi guhera mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2001 ateganyijwe kuba ku itariki ya 23 y’ukwezi gutaha kwa cumi na kabiri.

Ni amatora y’ingenzi kuri ejo hazaza h’iki gihugu gikize ku mabuye y’agaciro cyahoze gikolonizwa n’Ububiligi, kitaragira isimburana ku butegetsi rikozwe mu mahoro kuva cyabona ubwigenge mu mwaka wa 1960.

Nk’uko bitangazwa na BBC, hashize hafi imyaka ibiri manda ya kabiri ari nayo ya nyuma ya Bwana Kabila irangiye, ariko yagumye ku butegetsi kubera ingingo yo mu itegekonshinga rya Congo ivuga ko mu gihe nta matora ya perezida araba hagomba kuba hariho perezida muri icyo gihe.

Mu kwezi kwa munani uyu mwaka, Bwana Kabila yatangaje ko ataziyamamaza ahubwo azashyigikira Bwana Shadary  wahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ku butegetsi bwe akaba ari n’inkoramutima ye  mu matora ya perezida yimirije.

Muri uku kwezi kwa cumi na kumwe, amashyaka arindwi atavuga rumwe n’ubutegetsi yahisemo Martin Fayulu, umudepite utazwi cyane, nk’umukandida-perezida ahuriyeho.

Ariko bidateye kabiri, amashyaka abiri muri yo yaje kwisubiraho avuga ko abarwanashyaka bayo banze icyo cyemezo, avuga ko ahubwo azatanga abakandida bayo bari basanzwe baremejwe n’akanama k’amatora ka Congo.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!