bwiza.com
Ahabanza » Nyanza: Gutandukana kw’abashakanye babifata nk’umuco utaboneye
Amakuru Iterambere ry'umuryango

Nyanza: Gutandukana kw’abashakanye babifata nk’umuco utaboneye

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kugenda hagaragara ubwumvikane buke mu miryango bunasozwa rimwe na rimwe no gutandukana byemewe n’amategeko kw’abashakanye, bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, bavuga ko uyu muco udakwiye gushyigikirwa.

Abageze mu zabukuru babona iki kibazo cyo gutandukana kw’abashakanye, ahanini giterwa n’uko bamwe bashinga ingo urukundo rutarashinga imizi, ndetse no kudaha agaciro uruhare rw’ababyeyi mu mibanire y’abana babo.

Mukangarambe Beatrice, ni umukecuru w’imyaka 60 utuye mu kagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, avuga ko abana babo batabanza gufata umwanya wo kurambagiza, ngo urukundo rwabo rubanze rushinge imizi mbere yo kwihutira gukora ubukwe.

Agira ati “Kera abantu bashakanaga harabanje kubaho umuranga, akaranga umukobwa wo kwa kanaka azi neza, azi n’impamvu aranze uwo mwana azi n’uwo muryango, burya urukundo ntabwo rupfa kwizana, uburyo byagendaga byafataga igihe, wenda niba ari ubwicwa bwarishwe, ariko ubu uragenda ugahura n’umukobwa mu muhanda, mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri mukaba murabanye”.

Akomeza avuga ko gutandukana kw’abashakanye gukomeza gufata indi ntera, uretse kuba ababana batabanza kumenyana byimbitse, akomoza no ku kantu yita ‘guhubukira ubutunzi’; ngo bwamara gushira abari Bwana na Madamu bagasigara barebana nk’injangwe n’imbeba.

Mukangarambe agira ati “muri iki gihe hari n’ubwo agenda akurikiye umutungo, akareba umukobwa wenda ni umukozi muri Christ Roi [Ikigo cyitiriwe kirisitu umwami], akavuga ati ‘uriya mukobwa mushatse ariya mafaranga nazayaryaho tu, icyo kikaba aricyo kimukurura, ya mafaranga wenda bakayarya agashira bagashwana,…”.

Kimwe n’abandi bakecuru batuye muri uyu murenge wa Busasamana, bashimangira ko kera iyo umukobwa yasendwaga n’umugabo aribyo bahuza na gatanya y’ubu, cyabaga ari igisebo ku muryango we.

Gusendwa k’umugore ngo byagiraga ingaruka ku muryango cyane, bikaba n’ingaruka ku mugabo watawe n’umugore. Muri iki gihe batungurwa no kubona nta pfunwe biteye abo byabayeho.

Uwitwa Kamugisha Olive ati “Iyo wasendwaga, iwanyu bakabona urahingutse igikuba cyahitaga gicika mu muryango, bagatangira kubaza abakuru [aha aravuga kuraguza], umugabo wabonwagaho umugayo umugore akamuta, nawe byabaga ari uko, gusa birababaje aho ubu usanga umugore ashaka umugabo agamije imitungo, yayibona agahita asaba gatanya, akagenda mu muhanda ubona yishimye, reka mbabwire umuco waracitse”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, avuga ko hari ibibazo byinshi bakira by’abashakanye kubera amakimbirane baba bafitanye, nawe agaruka ku mitungo nk’imbarutso ya gatanya.

Ati “akenshi ni ubwumvikane buke, usanga umugore ashatse umugabo afite ubushobozi, uko inshingano zigenda ziyongera bwa bushobozi bukagenda bugabanuka, uko bugabanuka umugore akananirwa kuba mu buzima buciriritse, ugasanga umugore ashatse undi mugabo, cyangwa umugabo agiye mu bandi bagore, ibyo bigatuma gatanya zigaragara”.

Avuga ko bajya guha gatanya ababanaga nk’umugabo n’umugore ari uko bakanze mu mpande zombi bakabona ibyo kubana hagati yabo byanze burundu. Ati “ twifashisha imigoroba y’ababyeyi bakabaganiriza, bakabakemura, gusa natwe ubwacu tubigiramo uruhare tukabunga,… ibinaniranye aho kugira ngo hameneke amaraso tubagira inama yo kujya mu rukiko bagasaba gatanga ariko ibinanirana nibyo bike cyane”.

Umunyamabanga Nshingabikorwa, asoza atanga inama no ku bandi, avuga ko buri wese wasezeranye kubana akaramata n’umugabo we cyangwa umugore, yagakwiye kumenya ko bagomba kubana haba mu bukene n’ubukire, ibyishimo se cyangwa akababaro nk’uko baba  barabisezeranye imbere y’amategeko n’Imana.

Izindi wakunda

Bwiza.com