bwiza.com
Ahabanza » Minisitiri Busingye yikomye abasenateri bo muri Amerika
Featured Politiki

Minisitiri Busingye yikomye abasenateri bo muri Amerika

Minisitiri w’ Ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye yamaganiye  kure abasenateri bo muri Amerika basaba ikurwaho ry’ibyaha biregwa Diane Rwigara avuga ko badakwiriye kwivanga mu mikorere y’inzego z’ubutabera zo mu gihugu cye.

Umuyobozi wungirije w’itsinda ry’abademokarate muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dick Durbin mu minsi mike ishize yasabye Leta y’u Rwanda kurekura Diane Rwigara na nyina umubyara Adeline Rwigara kuko ngo yumva ibyo bashinjwa bitumvikana.

Bagenzi be batatu barimo Agnes Wagner, Patrick Leahy na Barbara Jean Lee na bo bunze mu ry’uyu musenateri basaba ko Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara barekurwa.

Ni mu gihe  kuri ubu  aba bombi  baburana bidegembya nyuma y’aho  Ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018, Urukiko Rukuru rwemeye ubusabe bwabo bwo kuburana bari hanze.

https://bwiza.com/2018/12/01/amb-nduhungirehe-aribaza-impamvu-amerika-irajwe-ishinga-na-diane-rwigara/

Senateri Dick Durbin abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko yumva ahangayitse kubera ibyaha Diane Rwigara ashinjwa we avuga ko bidasobanutse.

Yagize ati: Mpangayikishijwe n’ibyaha bitumvikana neza bishinjwa Diane Rwigara.”

Uyu musenateri avuga ko asanga  Diane Rwigara yaba yaragejejwe mu nkiko bitewe n’uko yashatse kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu 2017.

Ati “Mu by’ukuri bigaragara nk’aho byabaye urwitwazo rw’uko yagerageje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.”

Amagambo y’aba basenateri ntiyakirwe nk’ayoroshye na Minisitiri Busingye akavuga ko aba banyepolitiki bo muri Amerika bakwiye kureka kwivanga mu rubanza rwa Diane Rwigara na nyina, bakareka inkiko zo mu Rwanda zigakora akazi kazo.

Mu magambo ye Busingye ati “ Urukiko ntirukwiriye gushyirwaho igitutu n’igice cya gatatu.”

Uyu muyobozi  nk’uko The East African ibitangaza, avuga ko  adategeka abanyepolitiki bo muri Amerika ariko ko niba  muri iki gihugu aribwo buryo  inkiko ziyoborwa, mu Rwanda atari ko bimeze.

Ati “ Sintegeka abasenateri bo muri Amerika ariko nzi ibibera mu Rwanda. Iyo ibibazo biri mu rukiko, biba ari iby’urukiko. Wenda ibyo bavuga  biba muri  Amerika gusa bitandukanye no mu Rwanda. Niba muri Amerika abasenateri bategeka urukiko icyo rukora, hano siko bimeze.”

Ibi biravugwa mu gihe biteganyijwe ko kuwa Kane w’iki cyumweru kuwa  6 Ukuboza 2018, Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara bazasomerwa imyanzuro n’urukiko rukuru mu Rwanda.

Mu rubanza rwabo ruheruka, ubushinjacyaha bwasabiye Diane n’umubyeyi we igihano cy’imyaka 22 muri gereza no gucibwa ihazabu y’amafaranga igihe bahamwa n’ibyaha.

Diane Rwigara ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano ngo kandidatire ye yemerwe bityo  azabashe kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, guteza imvururumuri rubanda icyaha ahuriyeho na nyina Adeline Rwigara Mukangemanyi wihariye icyo guhembera amacakubiri.

 

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com