bwiza.com
Ahabanza » Mbere yo kuva ku butegetsi Perezida Joseph Kabila yikomye u Bubiligi
Amakuru Politiki

Mbere yo kuva ku butegetsi Perezida Joseph Kabila yikomye u Bubiligi

Mu gihe hatagize igihinduka biteganyijwe ko Perezida Joseph Kabila azava ku butegetsi nyuma y’amatora yo kuwa 23 Ukuboza, yaboneyeho gukoresha igihe asigaranye yibutsa u Bubiligi nk’igihugu cyakolonije Congo ko ubukoloni bwarangiye mu gihe ngo hari Ababiligi bamwe bagitekereza ko iki gihugu kikiri mu bukoloni bw’u Bubiligi.

Hari abantu, mu Bubiligi bizera ko Congo igikolonijwe, ko ababiligi bagomba buri gihe kuzamukira mu mbaraga ku Banyekongo,” uyu ni Perezida Kabila mu kiganiro mbonekarimwe n’umunyamakuru Colette Braeckman wa Le Soir mu ntangiriro z’uku kwezi kw’Ukuboza.

Iyi nkuru ivuga ko Kabila yashatse gushyira ibintu mu mucyo akajya mu ndiba y’ikibazo agaragaza ko gishingiye ku myumvire.

Ati: “Ikibazo cy’Ababiligi, nicyo nita imyumvire. Hari abantu, mu Bubiligi, bizera ko Congo igikolonijwe. Ko Ababiligi bagomba buri gihe kuzamukira mu mbaraga ku Banyekongo. Ibyo byarakoraga ahari kubw’ababyeyi bacu batagihari. Ariko kuri twe, abana b’abarwanyije ubukoloni muri iki gihugu, ntibyakwemerwa, ibyo ntibikora.”

Perezida Kabila mu ngero nyinshi yatanze avugamo urwa Karel De Gucht, wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi hagati ya 2004 na 2009.

Ati: “Ubwo Karel De Gucht yazaga hano, namubwiye ko mbona, ku rwego rwa politiki yari umwana urangwa n’ivangura rishingiye ku ruhu (Petit raciste). Kandi njye sinkunda abagira ivangura.”

Yakomeje agira ati: “Nibyo, imvugo nk’iyo ntabwo ari ya kidipolomasi ariko ni ukuri.

Karel De Gucht na Perezida Kabila ubwo yasuraga Congo

Ababiligi ngo bashobora guha akazi abanyekongo 10 cyangwa 20 ngo babagire ibikoresho

Perezida Kabila yakomeje agira ati: “Abaturage ba Congo ntibazemera. Nibyo Ababiligi bashobora guha akazi abanyekongo 10 cyangwa 20 ngo babe pions (nk’imifuniko bakinisha muri dame) zabo, ariko ntibazabona inkunga y’abandi.”

Yakomeje avuga ko kandi ibyo batazabyemera. Ati: “Ni iki kidutandukanya n’Ababiligi? Ntekereza ko turi abantu bigenga, ko Congo ari igihugu kigenga kandi ko nta bisobanuro dufite byo guha minisitiri w’ububanyi n’amahanga uri mu Bubiligi.”

Perezida Kabila yashimangiye ko niba badashobora kwemera kwivanga mu bibazo bya Congo kwa Amerika, u Bushinwa n’u Burusiya, badashobora kwemera kwivanga kw’u Bubiligi.

Izindi wakunda

Bwiza.com