bwiza.com
Amakuru mashya Featured Politiki

Minisitiri w’Intebe yavuze ku kibazo cy’imodoka nyinshi mu mujyi wa Kigali

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard avuga ko harimo kubakwa imihanda mishya yo kunganira iyari isanzwe mu rwego rwo gushakira umuti  ikibazo cy’ubwinshi bw’imodoka mu Mujyi wa Kigali.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2018, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rwo kubaka no gufata neza imihanda.

Minisitiri w’Intebe, avuga ko ibyagezweho mu rwego rwo guteza imbere imihanda kugeza 2018, uburebure bw’imihanda yose mu Rwanda yakozwe ari Km 38.803,4 iya kaburimbo ni km 1.379, iy’igitaka ikaba km 1.370.

Imihanda y’uturere n’Umujyi wa Kigali n’ahandi hafatwa nk’imijyi ni km 13.565. Imihanda ya kaburimbo n’iy’amabuye muriyo ni km 232,92. Imihanda y’igitaka ni km 13.332,08 naho imihanda ireshya na km 22.489,4, iya kaburimbo n’amabuye ni km 326 igitaka ikaba km 22.163.4

Avuga ku mbogamizi zigihari n’ingamba zo kuzikemura, yagarutse ku kibazo cy’imodoka nyinshi ziri mu mujyi wa Kigali, agira ati “Zimwe mu mbogamizi zigihari n’ingamba zo kuzikemura, harimo kugira imodoka nyinshi mu mujyi wa Kigali. Ingamba yafatiwe harimo; Kubaka imihanda mishya yunganira isanzwe no kwagura isanzwe aho bikenewe”.

Akomeza avuga ko hanateganyijwe umuhanda mugari uzengurutse Umujyi wa Kigalli (Kigali Ring road) wa km 80, imihanda yo mu Mijyi itandatu yunganira Kigali, icyiciro cya 2 (RUDP Phase 2) ya km 40,…

Minisitiri w’Intebe avuga ko indi mbogamizi ikigaragara ari iyo kubaka, gusana no gufata neza imihanda bikenera ingengo y’imari nini igihugu kitabona uko kibyifuza. Ati “Zimwe mu ngamba kuri cyo ni ugukomeza kongera ingengo y’imari igenerwa ibikorwa remezo by’imihanda”.

Mu zindi ngamba ziteganyijwe, avuga ko ari ukurushaho gushishikariza abikorera kugira uruhare mu kubaka imihanda. Kwihutisha inyigo izagaragaza ahandi haturuka imari yo kunganira ingengo y’imari Leta igenera RMF ndetse no gushyira kaburimbo mu y’igitaka uko ubushobozi ngo buzagenda buboneka.

Minisitiri w’Intebe yanagaragaje n’indi mihanda ya Leta izubakwa; Base-Butaro-Kidaho wa km 68, uwa Base–Gicumbi-Rukomo-Nyagatare ureshya na km124 n’uw’Akagera- ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera wa km13.

Yanagaragaje imwe mu mihanda ya Leta ya kaburimbo iteganyijwe gusanwa, irimo, Musanze-Cyanika wa km 32, Kagitumba-Kayonza-Rusumo wa km 209, Muhanga-Karongi wa km 60, Huye-Kitabi wa km 53 na Kigali-Muhanga-AkanyaruHaut wa km 157.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!