bwiza.com
Amakuru Featured

USA:Umukobwa wa Frank Rusagara mu baza gutanga ikiganiro ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda

Nyuma y’aho umwe mu bagize Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika,  Dick Durbin asabiye Leta y’u Rwanda kurekura Diane Rwigara na nyina umubyara Adeline Rwigara, kuri ubu komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu nteko ishinga amategeko yahamagariye abantu kwitabira kuri uyu wa Kabiri, itariki 04 Ukuboza ikiganiro kigaruka ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda. Ni ikiganiro kiza kugaragaramo umukobwa wa Frank Rusagara witwa Veronica Shandari.

Mu itangazo rigaragara ku rubuga rw’iyi komisiyo, izwi nka Tom Lantos Human Rights Commission (TLHRC), https://humanrightscommission.house.gov , rihamagarira abantu kwitabira iki kiganiro, haravugwamo ko u Rwanda ruyobowe na Perezida Paul Kagame na RPF kuva mu 1994 kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira, rukaba rwarateye intambwe igaragara mu mibereho no mu bukungu, guverinoma ikaba yarageze kuri byinshi mu guteza imbere ubuzima, guteza imbere ubuhinzi, ishoramari no kongera umubare w’abagore bitabira politiki, ariko ngo hakaba hari ibindi byo kunengwa.

Iri tangazo rikavuga ko mu myaka myinshi ishize imiryango itandukanye y’uburenganzira bwa muntu yaba mu gihugu no hanze, yakomeje kugaragaza ko ubutegetsi buriho bwibasira abatavuga rumwe nabwo ndetse bukabangamira uburenganzira bwo gutangaza icyo umuntu ashaka.

Rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yitambitse serivisi z’itangazamakuru n’imbuga zikorera hanze y’igihugu, igenzura imbuga nkoranyambaga, iha uburenganzira abayobozi bwo kumviriza ibiganiro by’abantu n’ibindi..

Itangazo rikomeza rivuga ko abayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi benshi batawe muri yombi bagakatirwa igifungo kirekire, ndetse abo mu miryango yabo ya hafi, abakozi babo, n’abo bakorana bisanga nabo bafunzwe binyuranyije n’amategeko.

Itangazo rikavuga ko muri iki kiganiro hongera kurebwa ibijyanye n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, ndetse Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika igashyikirizwa imyanzuro.

Mu bantu biteganyijwe ko bagira icyo bavuga cyangwa batanga ibisobanuro muri iki kiganiro harimo, Adotei Akwei, wo muri Amnesty International USA, Kate Barth, Umuyobozi wa Freedom Now, ndetse n’umukobwa wa Frank Rusagara, Veronica Shandari.

Ikiganiro kiraba gihagarariwe na Alexis Arief, impuguke mu bibazo bya Afurika muri serivisi z’ubushakashatsi mu nteko, kibe kuri uyu wa Kabiri, itariki 04 Ukuboza ku isaha ya saa 2:30pm muri Amerika (saa 9:30pm zo mu Rwanda).

Mu gihe bimeze gutya, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe aherutse kwibaza uburyo abasenateri bifata bagatabariza Diane Rwigara mu gihe ku zindi ngingo z’ubuzima bw’igihugu cy’u Rwanda baba bicecekeye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Nduhungirehe yavuze ko ibyakozwe n’aba basenateri byatuma umuntu yibaza byinshi.

Ati “ N’uko umunsi umwe mu Gushyingo, abasenateri bo muri kongere ya Amerika barifata bitunguranye, ku nshuro ya mbere bagira icyo bavuga ku Rwanda kuri twitter. Nta kindi kintu bari barigeze bavugaho bagaragaza nk’ubufatanye mu kwibuka cyangwa se basaba itabwa muri yombi ry’abajenosideri baba muri Amerika !”

Amb. Nduhungirehe yongeyeho ko niba  ubuvugizi bwa Amerika ari aha bugeze bwaba bugeze aharindimuka.

Ati “ Ubuvugizi bwa Amerika bugeze ahabi cyane”.  Ni mbere yo kongeraho hashtag ya ‘#DirtyMoney’ (bisobanuye amafaranga yanduye cyangwa yabonetse mu nzira mbi).

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com