bwiza.com
Ahabanza » Abantu bose bangereranya na Mbappe. Turasa si byo? – Pele
Amakuru Imikino

Abantu bose bangereranya na Mbappe. Turasa si byo? – Pele

Icyamamare muri ruhago, Pele, gikomoka muri Brazil kuri uyu wa Gatatu cyatangaje ko hari ibintu gihuriyeho na rutahizamu w’Umufaransa ukiri muto, Kirian Mbappe. Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru cy’iwabo, A Folha de São Paulo.

Uyu rutahizamu wamamaye kubera ubuhanga yagiye agaragaza mu mukino w’umupira w’amaguru mu bihe bye, yagarutse ku bintu yaba ahuriyeho n’uyu rutahizamu w’Umufaransa. Ati: “Abantu bose bangereranya na Mbappe. Turasa, si byo?”

Pele kugeza na n’ubu ugifatwa nk’Umwami wa Ruhago, yabazwaga kuri bene wabo Vinicus Junior na Rodrygo baguzwe na Real Madrid bafite imyaka 17. Ati: “Ariko Mbappe afite imyaka 19”.

Pele wabashije kwegukana igikombe cy’Isi ku myaka 17 ari kumwe n’ikipe ya Brazil avuga ko yohererejwe ifoto yakorewe montage igaragaza isura ye n’iya Mbappe zahujwe ariko ngo ni nko kumuha ibyubahiro.

Yakomeje avuga ko hashize imyaka 40 ahagaritse gukina umupira w’amaguru, gusa yemera ko koko yasaga nka Mbappe akiri mu myaka nk’iye.

Muri iki kiganiro kandi Pele yavuze kuri Neymar aho yavuze ko bitangiye kujya bimugora kumushyigikira kubera ibintu akora. Ati: “Navuganye nawe, mubwira ko afite ruhago yo kugurisha. Nari kumwe nawe inshuro 2 mu Burayi mu minsi ishize, twaraganiriye kandi musobanurira ibi: Imana yaguhaye impano y’umupira w’amaguru. Ariko ibyo wakoze, bikomeza ibintu byose”.

Pele ariko ntiyatinye kuvuga ko Neymar ari umukinnyi wuzuye kurusha rutahizamu wa PSG, ariko ko nyine mu Burayi, abantu bose baba bavuga Mbappe.

Izindi wakunda

Bwiza.com