bwiza.com
Amakuru INKURU TWABAHITIYEMO Ubukungu

Ibiciro byo kwamamaza kuri Bwiza.com byahanantuwe, ni nk’ubuntu

Ubuyobozi bw’iki Kinyamakuru, Bwiza.com butangaza ko bwamanuye ibiciro byo kwamamaza mu gihe hitegurwa iminsi mikuru ya Noheli n’Umwaka Mushya Muhire wa 2019.

Nk’ibisanzwe, ikinyamakuru Bwiza.com, gitara kikanatangaza amakuru kuri interineti, ubu buryo bwo kwamamariza abakiriya ku cyo twakwita Ubuntu gikorwa buri mwaka, bikaba ari muri urwo rwego no muri iyi minsi benshi bitegura guhaha ibyo bazaserukana mu cyangwa aho bazasohokera heza, hashyizweho ubu buryo bwiza bwo kwishimana n’abo tubabera abaranga.

Uwamamarizwa akorerwa inkuru yumva imunyuze, agashyirirwa Banner ku kinyamakuru iba igaragara buri kanya, agafatirwa amajwi n’amashusho bishyirwa kuri Bwiza TV na African Radio,… ibyo yamamaza bikagera kure benshi hanifashishijwe n’indi mbuga nkoranyambaga zitandukanye za Bwiza.com.

Uretse ibi kandi, ubuyobozi bwa Bwiza.com bukaba bwibutsa abafite amakwe n’ibindi birori muri ibi bihe by’iminsi mikuru ko nabo bashyiriweho uburyo bwiza kandi bwihariye bwo kubagabanyiriza ibiciro mu kubafatira amashusho n’amafoto (Video & Photos) bikanatunganywa.

Mu kiganiro n’umuyobozi ushinzwe amasoko no kwamamaza, Muhirwa Aimable,  yagize ati “Muri aya mezi make y’iminsi mikuru, ndavuga ukwa 12 n’ukwa Mbere, twishimana n’abakunzi bacu, bityo nta mukiriya n’umwe utugeraho ngo ntiyakirwe kandi ngo anamamarizwe ku bushobozi bwe,…”.

Arakomeza abwira abacuruzi mu ngeri zitandukanye, abafite amahoteli, ibigo bifite aho abana basohokera heza bishimana n’abandi mu minsi mikuru, abafite Rasitora, abategura ibitaramo, ibigo by’ubucuruzi bifitiye udushya abakiriya babyo,… kudacikwa n’aya mahirwe.

Ati “Nk’ubu abantu benshi bakeneye imyenda yo kuzasohokana, ubwo rero nk’umucuruzi wayo namurarikira kutugeraho tukamufasha, abantu benshi baba bakirimo gutekereza aho bazasohokera, nk’ufite ubusitani bwiza, akagira aho kuganirira heza, amafunguro n’ibyo kunywa,… turagenda tugafotora tugafata na video twarangiza tukamubera umuranga, n’abandi bafite udushya bazaniye abakiriya ntibacikwe…”.

Akomeza abwira uwifuza wese kwamamarizwa ko amarembo akinguye kandi ko adakwiye kwitinya ku bushobozi yaba afite mu gihe yashyiriweho aya mahirwe.

Abifuza ibyuma bya muzika nabo ni uko, ubwo cyane cyane ni abafite inama, amakwe n’ibirori bifuza Sonolisation, abafite ibinyamakuru bifuza gukorerwa design cyangwa se amakampani yifuza kubakisha ibinyamakuru byayo, n’abandi babyifuza,… nabo bagabanyirijwe ibiciro bu buryo bushoboka.

Nk’uko mudahwema kutugaragariza ko mudukurikira umunota ku wundi, ni nako natwe tubizeza gukomeza kubagezaho amakuru meza kandi acukumbuye, abafasha kumenya abibera hirya no hino mu gihugu no mu mahanga, abasigira inyigisho ndetse akanabafasha kwidagadura.

Ku bisobanuro waba wifuza; hamagara kuri 0788554010/ 0785058200, Email: meckypro@gmail.com na info@bwiza.com cyangwa se ukanyarukira aho dukorera ku Muhima, ku muhanda w’amabuye KN 87 St, Kigali; mu nyubako ‘Beatitude House’ iteganye na Hotel Okapi.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com