bwiza.com
Ahabanza » USA: Abasenateri bemeje ko bamenye uri inyuma y’iyicwa ry’’umunyamakuru Kashoggi
Amakuru Politiki

USA: Abasenateri bemeje ko bamenye uri inyuma y’iyicwa ry’’umunyamakuru Kashoggi

Itsinda ry’Abasenateri bavuga rikijyana muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa kabiri, itariki 04 Ukuboza ryatangaje ko hari ibimenyetso bihagije byemeza ko Igikomangoma Mohammed bin Salman ari we uri inyuma y’iyicwa ry’umunyamamkuru Jamal Kashoggi, bahakana ibyatangajwe na Perezida Trump ko ibyo birego nta kibyemeza.

Ibi byatangajwe nyuma yo kubonana na Gina Haspel, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu (CIA) akabamenyesha ibyo iki kigo cyagezeho mu iperereza ryacyo ku iyicwa rya Jamal Kashoggi kuwa 02 Ukwakira 2018.

Inama yahuje aba basenateri n’Umuyobozi wa CIA yaje nyuma y’uko iki kigo gikumiriwe mu yindi nama yahuje mu cyumweru gishize minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo n’uw’ingabo, Jim Mattis kuri iki kibazo cy’iyicwa ry’umunyamakuru Kashoggi.

Aba baminisitiri nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ikomeza ivuga, nabo bashyigikiye Perezida Trump bemeza ko nabo batabona uruhare rw’Igikomangoma Salman muri ubu bwicanyi.

Mu kwezi gushize nibwo Perezida Donald Trump yagaragaje ko ashyigikiye Ubwami bwa Arabia Saoudite nk’igihugu gifatanya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kurwanya igitugu cya Iran mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com