bwiza.com
Ahabanza » Indege 2 z’igisirikare cya Amerika zagonganye, abasirikare 5 baburiwe irengero
Amakuru Politiki

Indege 2 z’igisirikare cya Amerika zagonganye, abasirikare 5 baburiwe irengero

Ibikorwa by’ubushakashatsi n’ubutabazi byaratangiye mu Nyanja ya Pasifica nyuma y’aho indege 2 z’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigonganiye mu kirere zigahita zigwa muri iyi Nyanja ku nkengero z’u Buyapani.

Amakuru yari amaze kujya ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, yavugaga ko umusirikare umwe ari we wari umaze kuboneka, mu gihe izi ndege zombi zari zirimo abasirikare barindwi.

Biravugwa ko izi ndege zagonganye zirimo kongerwamo amavuta.

Umwe mu bayobozi b’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabwiye AFP ko izi ndege zari zihagurutse ziva ku kibuga cy’indege cya gisirikare kiri mu mujyi wa Iwakuni, mu majyepfo y’u Buyapani ziri mu myitozo ubwo iyo mpanuka yabaga.

Kuri uyu wa Kane, ibikorwa byo gushakisha abandi baburiwe irengero byakomeje hongera kuboneka undi musirikare hakaba hari gushakishwa abandi batanu. Uwatabawe bivugwa ko ameze neza nk’uko minisitiri w’ingabo w’u Buyapani, Takeshi Iwaya yabitangarije itangazamakuru.

Izindi wakunda

Bwiza.com