bwiza.com
Amakuru Uncategorized

Nyamasheke: Barishimira kaminuza ya Kibogora polytechnic bavuga ko yababereye igisubizo

Nyuma yo kurangiza amasomo biteguye guteza imbere akarere mu buryo bwose buzabashobokera.

Bamwe mu baturage b’akarere ka Nyamasheke bashima Leta yabahaye kaminuza ya Kibogora polytechnic ku bufatanye n’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda, kuko hari byinshi yakemuye mu bibazo byari bibugarije birimo kubura aho abana babo bigira kaminuza hafi, bagasaba ko abayirangiza mo n’abacyiyiga mo barusha ho kuba igisubizo ku bibazo by’ubukungu n’imibereho myiza yabo bikibugarije.

Bamwe mu basoje amasomo muri kaminuza ya Kibogora polytechinic bavuga ko batagiye kwicarana impamyabushobozi babonye.

Ni bimwe mu byo batangarije Bwiza.com ubwo abagera kuri 300 bayirangije mo bahabwaga impamyabushobozi zabo, aho bavugaga ko nubwo impinduka mu iterambere zitangiye kugaragara cyane cyane mu bice biyegereye by’imirenge ya Kagano na Kanjongo mu myaka 6 gusa imaze ihabonye izuba, bakavuga ko hari n’ibindi ikwiye kwibandaho ku mibereho myiza y’abatuye n’indi mirenge y’aka karere.

Nyiransabimana Epiphanie utuye mu murenge wa Gihombo yagize ati ’’ Turashima Perezida Kagame na Leta ayoboye kuba baradukemuriye ikibazo cy’abana bacu baburaga aho bigira hafi, kimwe n’abatari bujuje amashuri asabwa mu kazi baburaga uko babigenza bakajya kwiga mu bihugu duturanye batabaga bizeye n’umutekano wabo, bahatanga n’amafaranga atagira ingano, tukifuza ko mu bushakashatsi bakora n’imirimo ikorwa n’abarangije badukemurira cyane cyane ibibazo by’imirire mibi n’ubukene bukabije tugifite.

Niyomukiza Esther urangije mu ishami ry’ubuforomo na we yemeza ko hari akazi gategereje aba barangije muri iyi kaminuza, kuko hakiri ibibazo by’imirire mibi bigaragara muri aka karere, ibya bamwe mu baturage batarasobanukirwa n’akamaro ko kwisuzumisha indwara zitandura hakiri kare, bakazitiranya n’amarozi igihe zabarembeje ugasanga bikoma bagenzi babo, iby’iterambere no kurwanya ubukene bikiri hasi n’ibindi akavuga ko bagiye mu baturage kurushaho gufatanya na bo kubikemura.

Ati’’ gufatanya n’abaturage gukemura ibyo bibazo ntibisaba kuba ufite akazi, ni yo mpamvu, nk’uko twagiye tujya mu baturage mu bihe binyuranye birimo n’iby’imenyerezamwuga tukareba ibyo bibazo byose, twiteguye kuba umusemburo w’impinduka mu iterambere ry’aka karere n’igihugu muri rusange ku bushobozi tuzaba dufite.’’

Dr Gasingirwa Christine ushinzwe ireme ry’uburezi mu by’amasiyansi muri HEC ashimangira ko kaminuza zikwiye guhindura imibereho y’abatuye aho zikorera.

Ibi ni na byo byashimangiwe n’umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi bw’amasiyansi mu nama nkuru y’amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda Dr Gasingirwa Christine, aho yasabye abahawe impamyabushobozi zabo n’abacyiga muri iyi kaminuza kumva ko, nk’abanyabwenge akarere gafite ari bo ba mbere bazakazamura, cyane cyane ko abenshi mu bahiga ari abaho.

Yavuze ko aba kure yako atari bo bazamenya ibyo gakeneye, ko ahubwo ari inshingano za kaminuza kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage b’aho ikorera, kuko ubundi kaminuza iba ifite inshingano nyamukuru zo kwigisha, ubushakashatsi n’icyo bumarira abaturiye agace iba iherereye mo, ubumenyi bahabwa bukaba bugomba kwigaragariza ku mpinduka ku buzima bw’abaturiye aho iri.

Aganira na Bwiza.com, umuyobozi w’iyi kaminuza,Dr Mukamusoni Dalia yavuze ko guhindura imibereho y’abatuye aka karere babitangiye kandi babifashe nk’inshingano bahereye ku kwigisha abana babo bakagira ubumenyi bukenewe mu kuzamura iyi mibereho, kujya mu baturage bagafatanya na bo kwizamura mu iterambere, kuboroza, kubakira abatishoboye, kurihira bamwe mu bana barokotse Jenoside yakorewe abatutsi , gutanga abaforomo n’ababyaza babishoboye mu bitaro by’utu turere twombi, n’ibindi, yizeza ko bizakomeza.

Ni ku nshuro ya 4 iyi kaminuza itanga impamyabushobozi, aho imaze kuziha abagera ku 1000 bari mu mashami anyuranye arimo ubuvuzi, ubukungu, uburezi na Twolojiya, Umwepisikopi w’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Samuel Kayinamura, avuga ko iri shami rya Tewolojiya ryatangiye gukemura ikibazo gikomeye cyane kiri mu matorero ya gikirisitu cy’abapasiteri batabifitiye ubushobozi, mu minsi iri imbere mu itorero ryabo kikazaba cyabaye amateka.

Umuyobozi w’ikirenga wa Kibogora polytechnic Ian Higginbotham yishimira igisubizo iyi kaminuza yatanze kubaburaga aho bigira muri Rusizi na Nyamasheke.

Izindi wakunda

Bwiza.com