bwiza.com
Amakuru

Nyaruguru/Kivu: hari imanza zirenga mirongo itanu zitarangijwe

Ubwo umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru yitabiraga inteko y’abaturage mu kagari ka Rugerero, umurenge wa Kivu kuri uyu wa kabiri, yakirijwe ibibazo byinshi byimakaza ruswa n’akarengane cyane muri gahunda ya girinka, ndetse n’imanza zitarangizwa. Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko bumaze kwakira izirenga 50 kandi zikaba zikiza.

Imwe mu mpamvu ngo ni uko umurenge wamaze umwaka n’igice utagira umunyamabanga nshingwabikorwa.

Uruzinduko rwa meya Habitegeko Francois mu murenge wa Kivu rwaje ruri muri gahunda yo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 9 Ukuboza. Ruje kandi rukurikira urwabaye ku munsi w’umuganda, ubwo perezida wa sena, guverineri w’intara y’amajyepfo baherekejwe n’abameya bose bo muri iyi ntara bahuriraga muri uyu murenge.

Uru rwabanje nirwo mbarutso y’urwo kuri uyu wa kabiri, kuko ku munsi w’umuganda abaturage bagaragaje ibibazo byinshi bikaburirwa umwanya, perezida wa sena Bernard Makuza na guverineri Emmanuel Gasana bagasaba meya Habitegeko kuzabishakira umwanya wihariye, kuko umurongo w’abari bafite ibibazo wari ukomeje kuba muremure kandi amasaha atembera.

Mu bibazo bya ruswa bivugwa muri uyu m urenge higanjemo ibyo muri gahunda ya girinka, ndetse n’imitangire ya serivisi cyane ku rwego rw’imidugudu. Uku kuregeza ngo kwaba kwaratewe n’uko uyu murenge wamaze umwaka n’igice utagira umunyamabanga nshingwabikorwa. Cyakora ngo hari umushya uhamaze amezi ane witwa Kanyarwanda Eugene.

Imanza zitarangizwa zifite kashe mpuruza

Imanza zimaze igihe zitarangizwa, bisobanurwa ko byatewe nyine n’uko nta muhesha w’inkiko ubitiye ububasha wari uhari, uyu ni Gitifu w’umurenge bari bamaze umwaka n’igice batagira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa Kanyarwanda Eugene ati, “ ubu tumaze kwakira imanza zigera kuri 50 zitarangijwe kandi zimwe zifite kasha mpuruza , ariko ziracyaza. Gusa zose twamaze gufata gahunda yo kuzirangiza mu gihe kitari gito. Ikibazo cy’abaturage bangirijwe n’umurongo w’amashanyarazi bakaba batarabona ingurane nacyo kigiye gukorerwa ubuvugizi bakazishyurwa”.

Umuyobozi wese usuye uyu murenge kandi, ntataha atabajijwe ikibazo cy’abantu batsindwa imanza bakinangira, ngo kuko baba batanyuzwe n’imikirize yazo.

Muri gahunda ya girinka, abazifata nabi bakazamburwa ngo ntibabyishimira bakabifata nk’akarengane, akagambane na ruswa.

Bamwe ngo bakeka ko abo bagiye kuziha baba batanze ruswa, cyane ko ngo urutonde rw’abazihabwa ruva ku mudugudu rukagera ku kagari rwahindutse. Uyu muturage ati, “ ku rutonde rwavuye ku mudugudu nari uwa mbere, ariko byageze ku kagari nza ndi uwa nyuma numva atari gusa, ko ahari ari uko nta kantu natanze”.

Umuyobozi w’akarere Habitegeko, asaba abaturage ba Kivu kwirinda kwirwa mu manza n’ibibazo bidashira kuko bibateza ubukene. Ati, “ ikibazo cy’imanza zitarangizwa cyo gifite ishingiro, ariko ubwo umuyobozi w’umurenge yabonetse agomba gukora bike akazirangiza vuba uko bishoboka”.

Naho ku bijyanye na ruswa ivugwa muri uyu murenge, meya asaba abaturage kujya batanga amakuru ku muntu wese wagerageza kubaka ruswa ku bintu bagenewe cyangwa ku byangombwa, ngo kuko ruswa nta mumaro wayo, ahubwo ari ukwibuza uburenganzira.

Ba gitifu nta mwanya n’ubumenyi bafitiye imanza

Ikibazo cy’imanza zitinda kurangizwa si umwihariko wa Kivu na Nyaruguru, ahubwo kivugwa mu turere twinshi, cyane ko abahesha b’inkiko batari ab’umwuga batabibonera umwanya.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’ubushakashatsi bwamuritswe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane kuri uyu wa kabiri nyine.

Umuyobozi w’uyu muryango mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculee ati, “ imanza nyinshi zitarangizwa ziterwa n’uko abahesha b’inkiko batari ab’umwuga babihunga banga kwiteranya, kandi batabifitiye umwanya uhagije. Birakwiye ko izo nshingano bazamburwa, zigahabwa umukozi ushinzwe amategeko ku murenge wabyigiye”.

Ibi binashimangirwa na MAJ wa Gasabo, Rwigema Marie Louise, uhamya ko abanyamabanga nshingwabikorwa bagira imanza nyinshi, nawe agashyigikira ko ibyo kuzirangiza babibakuriraho.

Ati, “ itegeko nirivugururwe irangiza ry’imanza rijye rikorwa na legal advisor n’ubundi hari aho Gitifu aza agasinya byo kurangiza umuhango kandi atari we warangije urubanza, nabyo bigatera urwikekwe mu baturage.

Ibi ku bwa Ingabire Marie Immaculee ngo bifatwa nk’amanyanga, gusinyira ibintu utarigeze uhagera. Ati, “umuturage za akubwira ati n’ikimenyimenyi dore ni Gitifu wasinye kandi ntiyigeze ahakandagira nta wamuciye iryera”.

Kuba Gitifu abazwa imihigo kandi imanza zitarimo, ni imwe mu mpamvu yashingirwaho bambura Gitifu ububasha bwo kurangiza imanza. Ikindi gikwiye kuzirikanwa ni uko uwo muturage akiriza urubanza ari we uzamufasha gushyira mu bikorwa imihigo yiyemeje ndetse na gahunda zindi za leta.

Karegeya Jean Baptiste

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Kigali December 7, 2018 at 7:22 am

Erega Kaboneka yateje ibibazo bikomeye afashijwe na mayors.Ubu se birukanaga ba GITIFU nta kosa na rimwe bafite birengagije uburyo umukozi wa leta ava mu kazi bakabafata nk’aho nta mategeko abagenga.Byagera Nyaruguru Habitegeko Francis akicara Ku gakanu k’abantu uko yishakiye kubera ingengabitekerezo ya afiite guhera yiga Petit seminaire Virgo Fidelis.Ngaho nakomeze yicarire abaturage ngo afire akarimi kazi kubeshya abayobozi b’i Kigali. Ariko ntagahora gahanze nawe Imana izamwishyura ububi korera abaturage n’iguhugu

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com