bwiza.com
Ahabanza » Uganda: Urukiko muri Amerika rwahamije icyaha ushinjwa guha ruswa minisitiri Sam Kutesa
Amakuru Politiki

Uganda: Urukiko muri Amerika rwahamije icyaha ushinjwa guha ruswa minisitiri Sam Kutesa

Urukiko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwahamije ibyaha 7 bifitanye isano na ruswa uwitwa Patrick Ho Chi Ping, umugabo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, FBI, rwashinjije guha ruswa y’amadolari 500,000$ (Miliyari 1,8 y’Amashilingi) minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, nk’uko byatangajwe na The Straits Times. Ni ruswa bivugwa ko yahawe ubwo yari umuyobozi w’Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Bwana Ho w’imyaka 69, wahoze ari umunyapolitiki muri Hong Kong kuri uyu wa Gatatu, itariki 05 Ukuboza nibwo yahamijwe icyaha cyo kurenga ku itegeko rirwanya ibikorwa bya ruswa mu mahanga rizwi nka Foreign Corrupt Practices Act (FCPA). Yashinjwaga kuba yarahaye ruswa ndetse n’impano Perezida Museveni ngo azashyigikire Ikigo kiri kuzamuka gikora mu bijyanye n’ingufu cyo mu Bushinwa cyitwa CEFC China Energy.

CNN ikaba yatangaje ko Ho wahakanye ibyaha aregwa, azakatirwa kuwa 15 Werurwe, aho ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 20. Umunyamategeko wa leta muri Manhattan, Geoffrey S. Berman yavuze ko Patrick Ho ahamwa n’icyaha cyo gupanga kwishyura miliyoni za ruswa ku bayobozi bo mu mahanga nka Chad na Uganda, mu rwego rwo gushakira amasoko iki kigo cyo mu Bushinwa gifite umutungo ubarirwa muri za miliyari z’amadolari.

Ho ngo akaba yarakuye amafaranga muri banki yitwa HSBC yo muri Hong Kong, akayanyuza kuri Deutshe Bank muri New York agakomereza kuri konti y’Umuryango utegamiye kuri leta (ONG) wa minisitiri Kutesa muri imwe muri banki z’ubucuruzi muri Uganda.

FBI kandi ishinja Cheikh Gadio wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuba yaragiriye Patrick Ho inama yo guha bituga ukwaha perezida wa Tchad kugirango bazahabwe isoko ryo gucukura peteroli. Iki kirego ariko cyo cyateshejwe agaciro.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!