bwiza.com
Ahabanza » Amafoto: Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa Autrichia, Sebastian Kurz
Amakuru Featured

Amafoto: Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa Autrichia, Sebastian Kurz

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 06 Ukuboza, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye umuyobozi mukuru wa Repubulika ya Autrichia, Sebastian Kurz uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, aho yamubwiye ko ashimishijwe no kumwakira n’abo yazanye nabo mu Rwanda muri uru ruzinduko rwa mbere ruhuriranye n’uko perezida Kurz ari nawe uyoboye E.U muri iki gihe.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa twitter rwa Perezidansi, Perezida Kagame yabwiye mugenzi we ko muri iki cyumweru yanejejwe no kwakira mu Rwanda ambasaderi mushya wa Autrichia, Dr Christian Fellner, avuga ko biteguye gukorana nawe mu kubaka imibanire ya hafi hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yavuze ko u  Rwanda rwishimira imibanire itanga umusaruro rufitanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kandi bishimiye gukomeza kubakiraho, ndetse u Rwanda rukaba rwariyemeje gukomeza kugira uruhare mu gukomeza ubufatanye hagati yarwo n’iki gihugu cya Autrichia giherereye mu Burayi hagati.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda akomeza avuga ko U Burayi na Afurika ari abaturanyi kandi bahuriye kuri byinshi by’ingenzi nk’ubucuruzi, umutekano, ikibazo cy’abimukira n’ibidukikije. Ibi byose bikaba bihuriye ku gihangayikishije impande zombi ari cyo kongerera amahirwe urubyiruko rw’imigabane yombi.

Perezida Kagame yanakomoje ku nama yo ku rwego rwo hejuru izahuza u Burayi na Afurika izabera I Vienna muri Autrichia, avuga koari uburyo bwiza bwo kubaka imikoranire ifatika ku nzego zitandukanye kandi yiteguye gufatanya na mugenzi we kuzakira iyi nama. Yakomeje avuga ko u Rwanda rukomeje gushishikariza abayobozi ba Afurika kutazacikanwa n’iyi nama y’ingenzi.

Umuyobozi wa Autrichia Sebastian Kurz yaboneyeho no gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, aho yatangarije ko yatangajwe by’umwihariko n’ubushake bw’u Rwanda bwo guharanira ahazaza no kubaka umuryango ushingiye ku bufatanye hagati y’abawugize.

Bwana Sebastian Kurz akaba yageze mu Rwanda aturutse I Addis Abeba muri Ethiopia aho yabonanye n’abahagarariye Afurika Yunze Ubumwe bakaganira kuri iyi nama izahuza u Burayi na Afurika iteganyijwe mu minsi iri imbere ku itariki 18 Ukuboza 2018.

Abayobozi bombi baraza kugira icyo batangaza..

 

Amafoto: Paulkagame.com

Izindi wakunda

Bwiza.com