bwiza.com
Amakuru Uncategorized

Kuba hakiri abasirimu badafata mituweli bibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko – RSSB

Ishami ry’ubwisungane mu kwivuza ribarizwa mu kigo cy’ubwiteganyirize RSSB, ritangaza ko ubwitabire bwa mituweli bwari bugeze ku kigero cya 83,4 % tariki ya 30 Ugushyingo turangije. Abafite ubundi bwishingizi bwa Leta nka MMI na RAMA, bagera kuri 7,6%; bose hamwe bakaba 91%. Mu bandi 9% basigaye, ni abafite ubwishingizi bw’ibigo byigenga, ndetse n’abatagira na mba. Ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko abo babangamira ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko.

Kugira ubwishingizi bw’indwara ni itegeko”, nk’uko bivugwa mu ngingo ya 3 y’itegeko N°48/2015 ryo ku wa 23/11/2015 Itegeko rigena imiterere, imikorere n’imicungire y’ubwishingizi bw’indwara mu Rwanda.

Igira iti, “Kugira ubwishingizi bw’indwara birategetswe. Umuntu wese uri ku butaka bw’u Rwanda, yaba Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga ategetswe kuba afite ubwishingizi bw’indwara. Umuntu wese winjira mu Rwanda nta bundi bwishingizi afite ategetswe kuba yabonye ubwishingizi bitarenze iminsi mirongo itatu (30) mu kigo cy’ubwishingizi yahisemo.

Naho ingingo ya 11 y’Itegeko No 62/2007 ryo kuwa 30/12/2007 rishyiraho kandi rigena imiterere, imikorere n’imicungire y’ubwisungane mu kwivuza, ivuga ko  “Ubwishingizi bw’ubwisungane mu kwivuza bureba buri munyarwanda wese udafite ubundi bwishingizi buvugwa muri iri tegeko”.

Itegeko rishyiraho Ubwisungane mu kwivuza (Mutuelles de Santé) riteganya ko ari umunyarwanda wese n’umunyamahanga bari ku butaka bw’u Rwanda bagomba kugira ubwishingizi bw’indwara.

Kuba mituweli ifatwa ihereye ku cyiciro umuntu abarizwamo, Rulisa Alexis uyobora ishami rya mituweli muri RSSB avuga  ko “hari abasirimu batitabira ibyiciro, babyibuka ari uko hageze ko bivuza”.

Icyiciro cya kane ntikitabira mituweli (0,1%)

Uko RSSB ibigaragaza, kugeza tariki ya 30 ugushyingo, icyiciro cya kane cy’ubudehe gifite ubwitabire butagera no kuri 1%. Iki kibarizwamo abasirimu benshi, barimo abakire n’abaherwe; ariko ubwitabire bwabo buri kuri 0,1%.

Muri 83,4% bamaze kwitabira ubwisungane mu kwivuza, 17,1% ni abo mu cyiciro  cya mbere, kimwe kishyurirwa na Leta byose (ubwisungane n’inyunganizi).

Abo mu cyiciro cya kabiri ni 37,9 %; naho icya gatatu 44,9%. Bose hamwe ni 99,9%; hagataho 0,1 % by’abo mu cyiciro cya kane.

Kuri abo 83,4% ba mituweli, hiyongeraho 7,6% bakoresha ubundi bwishingizi bw’indwara butangwa na Leta, harimo MMI y’abasirikare n’abapolisi; ndetse na RAMA ihabwa abandi bakozi ba leta n’ab’ibindi bigo byigenga. bose hamwe ubwo ni 91%.

Abasigaye 9% ni ba kazitunga

Abagera kuri 9% nta bwishingizi butangwa na Leta bafite, nyamara si abadafite ubushobozi gusa; nubwo harimo bake bafata ubwishingizi bw’indwara mu bigo byigenga.

Abandi, Rulisa Alexis  avuga ko bari mu byiciro bitatu:

Icya mbere kigizwe na ba bandi bari mu byiciro batemera, akaba yarashyizwe mu cya 3 ashaka kujya mu cya mbere. Mu gihe agitegereje kujurira agahindurirwa icyiciro, uyu nta mituweli afata.

Icya kabiri kigizwe n’abajene (urubyiruko) ‘bibera mu mageto’, bataba iwabo, bakumva ko bo batarwara.

Ikindi cyiciro kirimo abafite ubushobozi batemerewe MMI na RAMA kandi bapinga Mituweli.

Rulisa ati, “Aba biganjemo abacuruzi, n’aba consultant badafite ibigo babarirwamo. Bo baba bashaka kujya kwivuza batagombye guca ku kigo nderabuzima, bashaka guhera kwa Nyirinkwaya na Fayisali.

Abandi batagira ubwishingizi na mba, ni abasore n’inkumi batarashaka bakiba iwabo, bafite ababyeyi bakomeye ariko batemerewe kuvuzwa kuri  RAMA na  MMI z’ababyeyi.

Umubyeyi umwe ukora mu kigo cya RSSB yitangaho urugero ati, “nanjye mu rugo ndabafite batagira mituweli bitwaje ko ari abo kwa bosi. Sindabashyingira kandi barengeje imyaka yo kwivuriza ku yanjye, murumva iyo barwaye mbavuza 100%”.

Ubusanzwe umwana uvurizwa ku bwishingizi bw’ababyeyi  ni uri munsi y’imyaka 21 mu gihe atakiri umunyeshuri, cyangwa uwiga nawe utarengeje imyaka 25.

Iki kibazo cy’abatagira ubwishingizi na mba cyafatiwe ingamba zorohereza abitabira mituweli, nko kunoza serivizi, gukoresha ikoranabuhanga no kubegereza uburyo bunyuranye bishyuriraho. Rulisa ati, “Ikindi nitwongera serivisi, nabo bazagenda baza.

RAMA na MMI nibemera abantu ku giti cyabo nabo bazaza. Bazabarirwa umusanzu ku buryo bwihariye. Hari ubwo haza abafite ibibazo byihariye, bakamupima bakamubarira umusanzu bahereye ku burwayi azanye. Kuba batajyamo, birabangamira ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rigenga ubwishingizi bw’indwara; kandi kuba rihari hakaba ibituma abantu batabugira ni ikibazo”.

Ikindi kigaragaza ko kwitabira mituweli ntaho bihurira n’ubushobozi bw’abaturage ahubwo ari imyumvire n’ubukangurambaga bidahagije,  ni uko uturere tuza imbere mu bwitabire atari two dukize.

Kuko Gakenke, Nyamasheke  na Gicumbi tuza muri dutanu twa mbere mu bwitabire, kandi turi mu turere dukunze kuza mu dukennye cyane.

Karegeya Jean Baptiste

 

Izindi wakunda

Bwiza.com