bwiza.com
Ahabanza » Nkurunziza yasabye Museveni gutumiza inama ku bibazo afitanye n’u Rwanda
Amakuru Featured

Nkurunziza yasabye Museveni gutumiza inama ku bibazo afitanye n’u Rwanda

Nyuma yo kwanga kwitabira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa EAC yagombaga guterana kuwa 30 Ugushyingo igasubikwa ku munota wa nyuma ndetse abakuru b’ibihugu bamwe bageze Arusha aho yagombaga kubera, kuri ubu u Burundi burasaba inama idasanzwe y’uyu muryango yo kurangiza umwuka mubi hagti y’iki gihugu n’u Rwanda.

Mu ibaruwa Bwiza.com yabashije kubona yohererejwe Perezida Museveni akaba na Chairman wa EAC kuwa 04 Ukuboza, Perezida Pierre Nkurunziza yasabye ko haba inama idasanzwe y’umuryango wa EAC, izigirwamo gusa ikibazo cy’amakimbirane hagati y’u Burundi n’u Rwanda.

Perezida Nkurunziza yabanje gushima abafashije u Burundi bose kurenga ibibazo bwahuye nabyo, ashimira Museveni kuba muri iyi nama y’abakuru b’ibihugu atitabiriye haragombaga no kwigirwamo ikibazo cy’u Rwanda n’u Burundi, ariko yongeraho ko bidahagije.

Ati: “By’umwihariko ndashima icyemezo cyanyu cyo kongera amakimbirane y’u Burundi n’u Rwanda ku byagombaga kwigirwa mu nama yo mu Ugushyingo 2018, gusa, ikibazo cy’u Burundi n’u Rwanda kirakomeye ku buryo kigomba kwigwa nk’ingingo ukwayo.”

Nyuma y’iyi nama nk’uko iyi baruwa ivuga, ngo akaba ari bwo hakazakurikiraho icyiciro cya 5 cy’ibiganiro bihuza Abarundi bajya impaka ku murongo ngenderwaho w’amatora yo mu 2020 wamaze gutorwa ugashyirwaho umukono n’amashyaka yose ya politiki.

Perezida Nkurunziza yakomeje agira ati: “Birihutirwa kuri EAC kumenya ikibazo nyacyo kiri inyuma y’ihungabanywa ry’u Burundi. U Rwanda rwarenze ku ngingo ya 6 y’amasezerano ya EAC.”

U Burundi bushinja u Rwanda gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurnziza kuwa 13 Gicurasi 2015 no guha imyitozo abahungabanya umutekano w’iki gihugu. Ni mu gihe u Rwanda ruhakana ibi birego ahubwo narwo rugashinja u Burundi gucumbikira abashaka guhungabanya umutekano warwo.

Perezida Nkurunziza akaba yaboneyeho kwamagana ibikubiye muri raporo y’umuhuza Benjamin Mkapa biri mu byagombaga kuganirwaho mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yasubitswe kuwa 30 Ugushyingo kubera ko u Burundi bwanze kuyitabira.

Iyi nama yagombaga no kugaruka ku makimbirane ari hagati y’u Burundi n’u Rwanda ikaba yarimuriwe ku itariki 27 Ukuboza 2018.

Izindi wakunda

4 Ibitekerezo

Kalisa Christian December 7, 2018 at 9:46 pm

Nkurunziza natange mandats d’arrets ku Rwanda, nicyo gikangisho , ayihe na Meseceni wasabye ko itegeko shingiro rihinduka? Ayihe na president wa AU commission wanenze mandats d’arretbl za Nkurunziza

Subiza
Umugabo arigira December 9, 2018 at 6:49 am

Ahubwo EAC, irasekeje Nkurunziza ahindura itegeko nshinga abaturage batamushaka nkande ? abamwamaganye arabica EAC irebera.

Iyo urega EAC yarebeye ubwicanyi wakoze, wamaze abarundi ubica. Niba URwanda rwarakireye abaguhunze, Mana hereza Umugisha KAGAME.

Subiza
Mbaguta December 9, 2018 at 8:15 am

ok. Niba ari U Rwanda, abaturage se abahora iki? Abanyacyaro se bo bakoze iki ko batanazi politiki?

U Rwanda nirwo rwashyizeho Imbenerakure? Nirwo rwazanye interahamwe i Burundi? Nirwo rwazanye abarwanyi ba Sankara, ba RNC, ba Rusesabagina i Burundi?

Nirwo rwazanye amasezerano ya Arusha i Burundi? Nirwo rwabashyiriyeho itegeko shingiro?

Nibareke amanjwe.

Subiza
jibsonson December 10, 2018 at 7:42 am

president Nkurunziza nareke gusebya u Rwanda ahubwo asabe ibiganiro byokurebera hamwe ibitagenda neza mu mibanire y’ibihugu byombi.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com