bwiza.com
Ahabanza » RDC: Abantu 8 biciwe mu mirwano yahuje FARDC n’abantu bitwaje intwaro
Amakuru Politiki

RDC: Abantu 8 biciwe mu mirwano yahuje FARDC n’abantu bitwaje intwaro

Abantu 8 bishwe, abandi benshi barakomereka mu mirwano yahuje kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 05 Ukuboza, ingabo za Congo (FARDC) ndetse n’abantu bitwaje ibirwanisho batabashije kumenyekana muri Teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri. Amakuru aturuka aha kaba avuga ko urusaku rw’amasasu mu gitondo cyo kuri uyu wa kane rwari rukiri kumvikana mu ku gasozi ka wago, aho aba bitwaje ibirwanisho bari bahungiye.

Nk’uko byatangajwe na Polio Molindro, umuyobozi w’Abahema bo mu Majyaruguru, ngo abitwaje ibirwanisho birimo n’intwaro gakondo bishe abasivili babiri; uw’imyaka 72 n’uw’imyaka 33.

Ibi bikaba byarabereye mu giturage cya Njdatchulu, muri groupement ya Buku, mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu. Inyeshyamba zimaze gukora ibi zahise zihungana ihene 38.

Mu giturage cya Tsuki, muri Buku, abo bitwaje ibirwanisho mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa Kane batwitse inzu 13 za nyakatsi, umusore umwe warashwe umwambi mu kaguru ahita ajyanwa kwa muganga. Abitwaje ibirwanisho ngo bakaba bari baturutse muri groupement ituranye na Buku yitwa Ladedjo.

Umuvugizi w’igisirikare muri Ituri, Lt Jules Ngongo nawe ku ruhande rw’igisirikare yemeje ko hapfuye abasirikare babiri ba Congo biciwe mu mirwano nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Yongeyeho ko inyeshyamba 4 nazo zishwe naho izindi nyinshi zigakomereka mbere yo kongeraho ko igisirikare gikomeje guhiga abo cyise amabandi yitwaje intwaro bivugwa ko yahungiye mu bihuru.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!