bwiza.com
Ahabanza » Uganda: Uwahimbaga impushya z’inzira yafatanywe n’ururiho ikirangantego cya kera cy’u Rwanda
Amakuru Politiki

Uganda: Uwahimbaga impushya z’inzira yafatanywe n’ururiho ikirangantego cya kera cy’u Rwanda

Mu gihugu cya Uganda hafashwe umugabo uzira gukora impushya z’inzira (Passports) na visa by’ibihimbano yahaga abanyamahanga barimo Abanyarwanda bajya mu mahanga. Mu byo yasanganywe harimo n’uruhushya rw’abajya mu mahanga rw’u Rwanda ruriho ikirangantego cya mbere y’intambara.

Turi mu iperereza ku kumenya uko yacuraga izi passports na visas kandi turashaka ko adufasha gufata abandi bakoranaga kugirango bashyikirizwe ubutabera,” uyu ni umuvugizi w’igipolisi muri Kampala.

Uyu watawe muri yombi ni uwitwa Jamir mabirizi wafashwe n’igipolisi kuwa gatandatu nyuma yo gufatanwa impushya z’inzira z’impimbano za Uganda n’iz’amahanga. Uyu ngo yari anafite visas z’impimbano, imyambaro ya gisirikare n’ibindi bikoresho.

Umuvugizi w’igipolisi muri Kampala, Luke Oweyesigyire yabwiye ikinyamakuru New Vision dukesha iyi nkuru, ko iperereza kuri iki kibazo rikomeje. Yavuze ko Jamir Mabirizi atuye mu giturage cya Kiteetikka, mu Karere ka Wakiso.

Uyu muvugizi wa polisi yakomeje avuga ko ubwo uyu mugabo yatabwaga muri yombi, polisi yamusanganye ingofero 2 bikekwa ko ari iza gisirikare, amaduzeni ya passports bikekwa ko ari impimbano ariho amazina atandukanye, kashe ya ambasade y’igihugu cya Cyprus, imiti ya kashe, kashe ebyiri zikoze mu biti, amafoto ya passports y’abantu batandukanye, kashe z’impimbano z’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, ibitabo bya Sacco, inyundo, umupanga n’agatelephone gato.

Hagati aho, biravugwa ko Mabirizi yajyaga anakusanya passports zimwe za nyazo z’abantu batandukanye abizeza kubashakira akazi mu mahanga.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Mabirizi yashatse gutabara ubuzima bwe hakiri kare avuga ko atari umuntu mubi. Ati: “Afande Ntabwo ndi umuntu mubi, ahubwo hari umugabo nzi utunze imbunda, nshobora kumubagezaho mwemeye kunsonera .”

Iperereza ryakozwe ryo rigaragaza ko Mabirizi yajyaga anafasha abantu batari Abagande by’umwihariko Abanyasudani, Abanyarwanda, Abarundi n’Abanyakenya, kubona passports za Uganda n’ibindi byangombwa by’ingenzi. Mu bintu yasanganywe hakaba harimo n’uruhushya rw’inzira rw’u Rwanda ruriho ikirangantego cya kera mbere y’intambara.

Urugero ni passports ifite numero B0532560 yanditse ku mazina ya Ali Muhamed Mukhtar, ivuga ko ari Umugande nyamara ngo atari we. Mabirizi ngo akaba yarakoze visas z’ibihugu nk’u Burundi, Sudani y’Epfo, Koreya y’Epfo, Kenya n’ahandi.

Igipolisi kiti: “Turashaka kumenya ukuntu yakoze izi mpimbano zose n’igihe amaze abikora.”

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko ibi bije mu gihe urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwatangaje ko rugiye gusimbuza impushya z’inzira zari zisanzwe izikoranye ikoranabuhanga (e-passports).

Izi mpushya ngo nizitangira gukoreshwa bizagora abantu bamwe nka ba Mabirizi bari batunzwe no kwigana impushya z’inzira nk’uko byemezwa na Jacob Siminyu, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ari nayo ishinzwe urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com