bwiza.com
Amakuru Urukundo

Ntwite umukobwa none umugabo wanjye yirirwa avuga ko yatemeje- NKORE IKI?

Muraho, mumbabarire, ndirinda kuvuga amazina yanjye, ndi umugore mfite abana babiri nkaba mfite inda y’umwana wa Gatatu ariko umugabo wanjye ntabwo yayishimiye kuko yifuzaga ko twabyara umuhungu.

Imyaka igera kuri 13 ishize mbana n’umugabo wanjye, twabaye dusezeranye hose,  dufitanye abana babiri b’abakobwa. Umwe yiga mu mwaka wa kane muri pirimeri, undi ari muri garidiyeni.

Ubwo nacaga mu cyuma kwa muganga bakambwira ko ntwite umukobwa narabimukojeje mbona arahindutse, anshinza kutamubyarira umuhungu, ibintu mbese bikomeje kumubabaza.

Ntako ntagize ngo mwumvishe ko abana bose ari kimwe ariko ntabwo abyumva, avuga ko yatemeje, ngo gukomeza kubyara abakobwa ni ugutemya.

Nta yandi magambo ambwira uretse kumbabaza muri ubwo buryo kandi harabura ukwezi ngo mbyare, mbese nabuze icyo nakora, mungire inama murakoze!

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

uwayiro 10/06/2019 10:16 am at 10:16 am

icyambere agomba kumenya ni uko abana bose ari abana kandi ko igitsina cy umwana gitangwa na se !!!! ubwo rero niba ari amagambo gusa nta zindi menace mureke avuge buhoro buhoro uko umwigisha azageraho acururuke !!!

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!