bwiza.com
Amakuru Politiki

Nyanza: Abunzi babangamirwa no kudahugurwa ku mategeko yavuguruwe

Ku wa Mbere tariki ya 17 Ukuboza 2018, abunzi bo mu karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, bagejejweho ibikoresho bitandukanye byo kwifashisha mu kazi kabo n’umuryango RCN Justice et Democratie, nyamara aba bunzi kuri bo ibikoresho  ngo basanzwe babihabwa ndetse bari banabifite ahubwo, icyo bifuza kurusha ibindi ni uko  bahabwa amahugurwa ku mategeko kuko ahinduka buri munsi ntibabisobanukirwe.

Musayidire Enatha, umwe mu bunzi bo mu murenge wa Rwabicuma muri aka karere, avuga ko nta kibazo cy’ibikoresho bajya bagira kuko babigezwaho neza ndetse ngo ibi bahawe babibonye bari bagifite ibindi ahubwo ngo amahugurwa bajyaga bahabwa yaragabanutse kandi ari yo yabafashaga kumenya aho amategeko abunzi bakoresha ageze.

Agira ati “urabona amategeko ahinduka buri munsi, ntabwo tuba tuyazi ariko batubaye hafi bakayadusobanurira bakadukorera inama zihagije zadufasha, nk’ubu amategeko abunzi dukoresha yarahindutse, mbere batubwiraga ko tugomba kujya mu rubanza rutarengeje miliyoni 5, uyu munsi baradusaba kutarenza miliyoni 3, abantu bose ntibabizi, hari uwaca urubanza atabisobanukiwe”.

Perezida w’Inteko y’Abunzi mu kagari ka Nyanza, Ntakirutimana Bonaventure, amaze imyaka 8 ari umwunzi, avuga ko bagereranyije na manda yabanje babonaga amahugurwa ahagije ndetse n’ibikoresho ariko iyi manda ngo barimo ntayo bigize babona.

Agira ati« Mbere twabonaga amahugurwa menshi, RCN yaraduhuguraga cyane tukagira ubumenyi buhagije nyuma yaje kugenda turayabura kandi uko amategeko ahinduka tuba dukwiye kuyagiraho ubumenyi, hari bagenzi banjye byagiye bibaho bagaca urubanza ugasanga umuturage wazanye ikibazo araharenganiye”.

Umukozi wa RCN Justice et Democratie ushinzwe  amahugurwa n’ubujyanama ku bunzi n’abayobozi b’inzego zibanze, Nirere Angella, avuga ko ikibazo cy’amahugurwa batabonaga ubu bagiye kongera kuyabona kuko barimo kuyabategurira bikazatangira  umwaka utaha  mu kwezi kwa 2 n’ukwa 3 aho bazaba barimo kubahugura ku mikorere ya komite z’abunzi ndetse n’itegeko ribagenga.

Agira ati « cyane cyane ikintu twitaho ni  ku mikorere ya komite zabo n’imikoranire n’izindi nzego, tukanareba  ku itegeko ribagenga n’amategeko bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi cyane nk’itegeko ry’izungura n’iry’ubutaka ariko kandi tukanita ku buryo bwo kunga.»

Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB bwo mu mwaka wa 2016, bugaragaza ko inzego z’abunzi zishimwa n’abaturage ku rugero rwa 86.9% bakaba baratumye hagabanuka ibibazo birenga 90% by’ibyajyanwaga mu nkiko.

Umukozi wa RCN, Angella Nirere arizeza abunzi amahugurwa ahagije kuva mu mwaka utaha

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!