bwiza.com
Amakuru Politiki

Ngororero: Itorero ryo ku mudugudu ryitezweho kuba igisubizo ku bibazo bibangamiye abaturage

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyange mu karere ka Ngororero bavuga ko itorero ryo ku mudugudu ryatangijwe muri uku kwezi k’Ukuboza, baryitezeho kuzacyemura ibibazo  bibugarije cyane cyane ngo ryibanda mu gucyemura ikibazo cy’amakimbirane yo mu ngo ndetse ngo hanubakirwa inzu zo kubamo n’ubwiherero ku batabifite batishoboye.

Akimana Francine utuye mu kagari ka Gaseke avuga ko ubusanzwe abaturage bari barashyiriweho gahunda zo kubafasha kwikemurira ibibazo byabo aho batuye ariko ngo wasangaga batazitabira uko bikwiriye , itorero ryo ku mudugudu ngo abona rizagira umusaruro kuko nta muturage numwe utazajya aryitabira nk’uko basibaga umugoroba w’ababyeyi cyangwa inteko z’abaturage.

Agira ati« ku mudugudu igihe twahuriye mu masibo yacu tuzajya twicara tumenye ibibazo byose dufite aho dutuye, nk’ubu turacyafite abatishoboye bakeneye gufashwa , amakimbirane mu ngo aracyahari ,turacyakeneye imihanda ,iri torero twiteze ko rizaducyemurira ibibazo bikitubangamiye.»

Kajyimbanyi Celestin nawe utuye muri uyu murenge we abona ko  iri torero rizaba igisubizo cyo guhangana n’amakimbirane hagati y’abashakanye ,kuko  abona ari ikibazo cyugarije aho batuye kandi akabona kirushaho kwiyongera.

Agira ati« iri torero rizaba igisubizo ku miryango ibanye mu makimbirane ,nabaye umuyobozi w’umugoroba w’ababyeyi ariko narinze mvaho kigifite ubukana aha kuko tuzaba twegeranye aho dutuye niteze ko iki kibazo abaturage bazagihashya kigacika»

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kanyange Christine avuga ko ibibazo bikunze kugaragara byaba ibyo mu miryango ,gahunda leta ishyira mu baturage zigamije kubazamura hari ubwo bikorwa mu buryo butanoze kuko biba byakozwe n’umukuru w’umudugudu wenyine bityo ntibinagere ku bo biba byagenewe.

Agira ati «niba ari gahunda ya Girinka cyangwa VUP bikorwa nabi ariko ubu bizajya bikorerwa ku mudugudu abaturage bari mu masibo yabo bahitemo ababigenewe , niba ari umuturage udafite ubwiherero ,niba ari ufite umwanda ,umubyeyi wakuye umwana mu ishuri ,niba ari umugabo wakubise umugore ba baturage bazajya babimubariza mu isibo ,banamufashe kubikemura aho iwabo ariko bitarinze kugera mu nzego zo hejuru»

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange, Mukasano Gaudence avuga ko cyane cyane bizakemura ikibazo ku bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage ,cyane cyane ngo  ihohoterwa n’amakimbirane yo mu ngo .

Mu bibazo byugarije abaturage avuga ko harimo kubonera aho kuba ku baturage batishoboye kuko ngo abaturage bazakomeza kubigiramo uruhare aho avuga ko bari bafite abaturage 64 bakeneye aho kuba bamaze kubakiramo gusa abantu 32 abasigaye ngo bazifashisha iri torero ryo ku mudugudu.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa kandi avuga ko rizanagira uruhare mu kugabanya imirire mibi hifashishijwe igikoni cy’umudugudu aho ababyeyi bazajya bigishirizwa guteka no gutegura indyo yuzuye kuko muri uyu murenge bari bafite abarwayi ba bwaki 97 kugeza ubu 60 nibo bakize neza naho 37 bakaba bakiri mu ibara ry’umuhondo ,kuri ibi ngo haniyongeraho ikibazo cy’abaturage ubu bataragira ubwiherero ndetse n’abafite mazu asa nka nyakatsi bakeneye gusanirwa amazu .

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!