bwiza.com
Amakuru Ubukungu

Nyamasheke: Abashoramari bavuga ko ‘Made in Rwanda’ igifite byinshi biyikoma mu nkokora

?

Ikibazo cy’igishoro kidahagije n’ibikoresho bidafite imbaraga zo kubyaza umusaruro ufatika ibikorerwa mu karere ka Nyamasheke, ni bimwe mu bikibera imbogamizi abagerageza kwihangira imirimo muri aka karere.

Mu byifuzo byabo, bagasaba ubuyobozi bw’akarere n’ubw’abikorera ku giti cyabo mu karere kurushaho kubegera no kumva ibi bibazo byose ngo barebe ko byabonerwa umuti ibihakorerwa bikagera ku rwego mpuzamahanga.

Ubwo muri aka karere hasozwaga imurikagurisha n’imurikabikorwa  ryari rimaze icyumweru cyose rihuriwemo n’abakora ibikorwa bitandukanye muri aka karere, ahandi mu Rwanda ndetse n’abo mu gihugu cy’igituranyi cya Uganda,  bagaragaje ubuto bw’igishoro bakoresha, inyungu z’umurengera ku mabanki n’ibigo by’imari bigatuma batabasha gufata inguzanyo.

Kuba nta mashini zihagije barabona zikora byinshi cyane mu gihe gito, kuba ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bisa nk’aho ari nta byo,n’ibindi bikibakoma mu nkokora.

Munyaneza Evariste akora ibikomoka ku mpu muri Atelier ‘Super vision’, i Tyazo mu murenge wa Kanjongo muri aka karere. Avuga ko bafite isoko rigari cyane ariko ubushobozi bwo gukora bukaba buke kubera igishoro kidahagije n’imashini zidafite ingufu zo gukora byinshi mu gihe gito.

Ati ’’Ibibazo ubisanga muri Made in Rwanda mu gihugu hose si aha gusa. Igishoro gito kiracyari imbogamizi rwose kandi n’amabanki n’ibigo by’imari biracyadushaka ho inyungu nyinshi cyane bikatudindiza. Nk’ubu imashini nkoresha isohora inkweto nke ku munsi ,izisohora nyinshi ntushobora kuzibona mu Rwanda kandi zirahenze cyane na byo bikatudindiza cyane.

Leta yadushishikarije guteza imbere iby’iwacu,turabikora,ubuyobozi nibutwegere kurushaho twungurane ibitekerezo by’uburyo izi mbogamizi zose zava ho umusaruro ukiyongera.’’

Ku kibazo cy’uko mu mamurikagurisha n’amamurikabikorwa yose abera muri aka karere usanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bikiri bike cyane, umuyobozi w’umushinga hingaweze muri aka karere Tumusabemungu Jean de Dieu na we abibona nk’ikibazo gikomeye cyane,akavuga ko bagiye kwihutira kugikemura bafasha abahinzi  kubyaza undi musaruro w’ubucuruzi ubuhinzi bwabo, nk’abahinga ibijumba bakaba bashobora kubibyaza mo imigati n’ibindi.

Ati ’’tugiye kubishyira mo imbaraga cyane kuko bigaragara ko bitari ku rwego rushimishije mu minsi iri imbere bizajya bigaragara kuko dushobora kwerekana nk’amafumbire,imirama y’imbuto,imiti y’amatungo, n’ibindi byinshi tugiye gukangurira abaturage mu ngeri zose.’’

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera muri aka karere, Ndayisenga Aaron  avuga ko uru rugaga na rwo rutaragira ubushobozi bw’amafaranga bwo kubasha gufasha abafite ubushobozi buke bakizamuka, ko bakiri ku rwego rw’ubujyanama ariko bazakomeza guvugana n’ubuyobozi ku buryo byose byatungana,ibikorerwa mu karere bigahabwa ubushobozi bwo guhangana n’ibikorerwa ahandi.

Umuyobozi w’aka karere, Kamari Aimé Fabien agira inama abikorera kwibumbira mu makoperative kugira ngo ijwi ryabo ribashe kumvikana, ubuyobozi bukazakomeza gufatanya n’urugaga rw’abikorera mu gushaka uburyo ibi byuho byose byazibwa,ibihakorewa bikongererwa ubwiza n’ubwinshi, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi na byo bikiyongera, byose bikagera no ku rwego rwo kumurikwa ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Kamari Aimé Fabien( hagati) avuga ko hagikenewe imbaraga nyinshi ngo ibikorerwa muri aka karere bibe bigeze ku rwego ubuyobozi bw’akarere n’ubw’abikorera bifuza

 

Izindi wakunda

Bwiza.com