bwiza.com
Amakuru Politiki

Twazamuye urukiramende ntabwo twemerewe kurumanura – Meya Mbonyumuvunyi

Ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwamurikiraga abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro  ibikombe babonye muri uyu mwaka wa 2018, Umuyobozi w’aka karere, Radjabu Mbonyumuvunyi, yibukije abaturage n’abakozi b’akarere ko bagomba gukora ibishoboka akarere kagahora ku isonga mu kwesa imihigo no gutanga serivisi zinogeye abaturage .

Meya Mbonyumuvunyi yari kumwe n’abayobozi b’akarere bungirije; Mudaheranwa Regis ushinzwe ubukungu n’iterambere na Mutoni Jeanne ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Bari kumwe kandi n’abakozi b’akarere .

Meya Mbonyumuvunyi yeretse abaturage ibikombe Akarere ka Rwamagana kegukanye mu mwaka w’imihigo 2017/2018 birimo icyo kwesa imihigo. Akarere ka Rwamagana muri uyu mwaka kaje ku isonga mu gutanga serivisi z’uburezi mu turere, ihabwa igihembo cy’abaturage bishimira serivisi bahabwa ,ndetse ihabwa n’igihembo cyo guhanga imirimo mishya idashingiye ku buhinzi.

Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko uyu mwaka wababereye mwiza hakozwe byinshi ku buryo asanga ari amateka mu karere ayobora bakoze.

Yagize ati: “Muri uyu mwaka turabashimira kuko ku bufatanye bwacu namwe twageze kuri byinshi ,twabonye ibikombe byinshi nkuko mubireba , twabibazaniye ngo mubirebe ,kuva u Rwanda rwabaho  mu mateka nta karere kigeze kabona ibikombe bingana gutya ,ariko ibi twabigezeho kubera ubufatanye bwacu na mwe abaturage ,ntabwo aritwe twenyine ubuyobozi twabikoze ahubwo dufatanyije namwe abaturage kubera gukorera hamwe twiyemeje nibyo bituma tubasha kugera kubyo twiyemeje.”

Meya Mbonyumuvunyi yasabye abayobozi ,abakozi b’akarere ndetse n’abaturage, kutirara ahubwo ko hakwiye gukomeza kunoza imikorere n’imitangire ya Serivisi zihabwa abaturage.

Yagize ati: “Ni ubwa mbere twahurira hamwe n’abakozi b’akarere na nyobozi yose y’akarere ,nazanye n’abakozi b’akarere kugirango mubamenye , abayobozi n’abakozi b’akarere tugomba guha abaturage serivisi nziza kandi zihuse ,tugomba kugera kure kuko urukiramende twararuzamuye ntitwemerewe kurumanura ,twigeze kuzamuka kure nitwemerewe kumanuka kandi ubushake mwatweretse burerekana ko tutazasubira inyuma .”

Abaturage bijeje ubuyobozi kutazabatenguha ndetse ubufatanye bwabo buzakomeza kugirango akarere kabo gahore ku isonga mu kwesa imihigo ariko banasaba ko hashyirwa imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo .

Musumbuko Hashimu utuye mu Kagari ka Cyanya ni umwe mu baturage wasabye ko hakubakwa ibikorwa remezo mu rwego rwo kuvugurura umujyi.

Yagize ati: “Turishimira uburyo akarere kacu gakomeza kuza ku mwanya wa mbere ariko turabasaba ko mwakemura ikibazo cy’isoko ryacu , kuko ntirijyanye n’umujyi wacu hari aho usanga riva ahandi ugasanga hatameze neza ku buryo bibangamira abaricurizamo .”

Abikorera nabo bishimiye ko bamaze gutera imbere ku buryo bageze ku rwego rwo kwiteza imbere bibumbira mu makoperative.

Majyambere Gilbert ufite ubumuga avuga ko we na bagenzi bakora inkweto mu mpu kandi byabateje imbere kuburyo babasha kwiteza imbere aho gusabiriza.

Aragira ati: “Twibumbiye hamwe muri koperative yitwa Abatarushwa ku Rukweto ba Kigabiro dufite koperative ifite ubuzima gatozi kandi yaradufashije cyane kuko dukora inkweto n’imikandara mu mpu,turashimira ubuyobozi kutuba hafi kugirango tubashe kwiteza imbere ,abayobozi baratwegereye batugira inama kandi turimo turarushaho gutera imbere.”

 

Izindi wakunda

Bwiza.com