bwiza.com
Amakuru Politiki

Ese Perezida Nkurunziza na Museveni baba babaye intandaro yo gusubika inama ya EAC?

Inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba yari iteganijwe ku itariki ya 27 Ukuboza 2018, yongeye gusubikwa, ahanini hagakekwa umwuka mubi ushobora kuba uri hagati y’ibihugu biwugize.

Ibi ni ibyatangarijwe n’ ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzaniya n’uwungirije umunyamabanga mukuru w’uwo muryango, Christophe Bazivamo.

Abaperezida ba Kenya, Tanzaniya, Rwanda, Uganda, Burundi, Sudani y’Epfo bari bategerejwe i Arusha muri Tanzaniya, ariko itariki nshya bazahuriraho ntiyamenyekanishijwe.

Gusa bamwe mu bakurikiranira hafi iby’uyu muryango barakemanga urunturuntu rukomoka ku makimbirane hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, ko ariyo yaba idindiza ibikorwa byafasha uyu muryango kugera ku ngamba wiyemeje.

VOA itangaza ko hanugwanugwa cyane ko iri subikwa ryaba rije nk’ingaruka z’amabaruwa abakuru b’ibihugu bya Uganda n’u Burundi bandikiranye, kimwe n’uko u Burundi bukomeje kwikoma bimwe mu bihugu biri muri uyu muryango bubishinja kubogama mu kibazo bufite bya politiki.

Gusa Amb. Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko, benshi mu bakuru b’ibihugu bavuze ko batazaboneka kuri iyo tariki iri hagati y’iminsi mikuru isoza umwaka; kandi ko ntaho bihuriye n’ubwumvikane buke buvugwa.

Ubwo Pierre Nkurunziza yangaga kwitabira inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC yari iteganyijwe ku wa 30 Ugushyingo, abandi bakuru b’ibihugu bari bayitabiriye bahisemo gusubika iyi nama ahanini yagombaga kwibanda ku bibazo by’u Burundi bayimurira kuri iyi tariki ya 27, none nayo irasubitswe ubugira kabiri.

Umukuru w’inama y’abaminisitiri ya EAC, Dr Kirunda Kivejinga, yasobanuye ko iyi nama yasubitswe hagendewe ku ngingo ya 12 y’itegeko rigenga uyu muryango ivuga ko mu gihe hagize umukuru w’igihugu n’umwe utitabira ndetse ntiyohereze umuhagararira inama ihita isubikwa.

Izindi wakunda

Bwiza.com