bwiza.com
Ahabanza » Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryahawe igisobanuro cy’akarengane
Amakuru Politiki

Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryahawe igisobanuro cy’akarengane

Kuri uyu wa Kane, itariki 27 Ukuboza, Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi yatanze ikiganiro mu Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, aganiriza abitabiriye iki kiganiro kuri Politiki n’Ingamba z’Igihugu zo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane.

Muri iki kiganiro hibukijwe ko Leta y’u Rwanda yashyizeho politiki n’ingamba zikarishye mu gukumira no kurwanya ruswa hashingiwe ku bushake bwa politiki bwo kutihanganira na gato ruswa ( Zero tolerance to corruption).

Hibukijwe ko Iteka rya Perezida Numéro 64/01 ryo kuwa 12/02/2014 rigena inshingano,imiterere n’imikorere by’Inama Ngishwanama yo kurwanya ruswa n’akarengane risobanura akarengane nko UKUVUTSA UMUNTU UWO ARI WE WESE UBURENGANZIRA YEMERERWA N’AMATEGEKO.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi ati: Kutihanganira ruswa na gato si intero ahubwo ni ihame

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi akaba yavuze ko kutihanganira ruswa na gato mu Rwanda atari intero gusa ahubwo ari ihame.

Nyuma yo kugezwaho ikiganiro ku ngamba za leta zo kurwanya ruswa n’akarengane, abagize Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki bagiye batanga inyunganizi, ibitekerezo ndetse n’ibibazo ku kiganiro Umuvunyi Mukuru yatanze.

Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe, 44% by’abaturage babajijwe bemeje ko ruswa iri hasi mu gihe 12.5% ari bo bemeje ko ruswa iri hejuru. Ubu bushakashatsi bwerekana kandi ko ruswa ntoya igaragara cyane mu rwego rw’Abikorera kurenza uko igaragara mu Nzego za Leta.

Nyuma yo kugirana ibiganiro n’Umuvunyi Mukuru, amashyaka ya politiki akorera mu Rwanda yiyemeje kongera ubutumwa bwo kurwanya ruswa muri manifesto z’amashyaka yabo ndetse Umuvunyi Mukuru abyakira neza.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

TZN 27/12/2018 6:19 pm at 6:19 pm

Ihuriro ry’amashyaka, njye numva mugihe cyo kwiyamamaza bikarangirira aho, ibi bintu byo kubeshyana bikwiye guhagarara, kuko umuntu ni nk’undi , Umuvunyi nawe aba afite inshingano nyinshi , ariko ajye akora ibishoboka ariko hari abo ageraho akabatinya hari abafite imitungo myinshi, n’abandi bayihisha nicyo gituma ubukene bwarabaye karande .

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com