bwiza.com
Amakuru

Uganda: Abajenerali basezerewe bahawe imperekeza

Abasirikare 11 bo ku ipeti rya jenerali basezerewe mu gisirikare cya Uganda (UPDF) bose hamwe bahawe imperekeza miliyaridi zisaga zirindwi z’amashilingi.

Amakuru atangazwa na Dailymonitor ni uko Perezida Yoweri  Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa UPDF yategetse ko buri mujenerali  yahabwa inzu kandi bakagumana imodoka bari basanzwe bakoresha ndetse bakanahabwa abarinzi batatu.

Mu bahawe iyi mperekeza harimo abafite amapeti yo ku rwego rwa jenerali majoro ( Gen. Maj.)  batandatu n’aba burigadiye jenerali ( Brig. Gen.) batanu basezerewe kuva mu 1963.

Mu bafite ipeti rya Generali majoro harimo :  Ali Kiiza ( Wahoze ayobora abapilote b’umukuru w’igihugu), Joshua Masaba ( Umujyanama wa Perezida ku by’igisirikare cyo mu kirere), Kasirye Ggwanga uzwiho kutarya umunwa mu kunenga ibitagenda neza ( Umujyanama wa Perezida ku mutekano mu Karere ko hagati), Hussein Adda ( Wahoze  ayobora icyicaro cya gisirikare cy’Abajenerali cya Bombo), James Ssebaggala na John Mateeka( hatatangajwe icyo bari basanzwe bakora).

Mu bafite ipeti rya Burigadiye Jenerali harimo : Jacob Musajjawaza, Yowasi Kiiza, Stephen Othieno, Olanya Ojara na Mark Kodili Ayiasi.

Ubwo yasezereraga aba basirikare muri Kamena uyu mwaka, Gen. Museveni yasabye igisirikare kuzafasha izi nararibonye kubaho mu buzima bwiza.

Museveni yavuze ko iyo arebye imiterere y’akazi k’aba basirikare mu gihe cyabo, byari bigoye ko bakubaka inzu mu bihe byaho kuko ngo batigeze bicara ngo batengamare.

Abantu ba hafi muri UPDF bavuga ko buri mujenerali yahawe miliyoni Shs250 zo kubaka inzu n’izindi miliyoni  Shs400 nk’ishimwe.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Richard Karemire yemeje ya makuru ariko ntiyemeje ingano y’amashilingi bahawe gusa imibare yavuzwe haruguru ntiyayihakanye cyangwa ngo ayemeze.

Ati “ Bahawe ibyateganyijwe n’amategeko ku basirikare basezerewe bijyanye n’ubushobozi bwa UPDF. Ay’izabukuru n’agashimwe, hagendewe ku byo bagiye bakora. Ni byiza ku buryo nta wijujuta. Barimo gusbira mu buzima bushya butarimo igisirikare kandi barashimira umugaba w’ikirenga w’ingabo n’ubuyobozi bwa UPDF.”

Umwe mu batajya baripfana, Maj.Gen. Kasirye Ggwanga wari umaze imyaka 46 mu gisirikare cya Uganda yabwiye Dailymonitor ko we yamaze kwakira ibyo yagenewe byose kandi ko ari kubikoresha neza aho yibera mu ifamu (farm) ye iri mu Karere ka Mukono.

 

 

 

 

 

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

TZN 29/12/2018 5:21 pm at 5:21 pm

Ni byiza kuba baruhutse, kandi basezerewe neza bari bakuze , Uganda iragerageza n’ibindi bihugu birebereho.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com