bwiza.com
Ahabanza » Nkumbuye abavandimwe banjye bari mu Burundi, Perezida Kagame na Nkuruziza mubimfashemo
Amakuru Featured INKURU TWABAHITIYEMO Inkuru zicukumbuye Politiki

Nkumbuye abavandimwe banjye bari mu Burundi, Perezida Kagame na Nkuruziza mubimfashemo

Iki kibazo mperutse kucyibaza ariko mvuga ku mubano hagati ya Uganda wajemo agatotsi kandi ari ibihugu byari inshuti magara, none naraye ndota, ibaba ryanjye rirangurukana n’iyo mu majyepfo y’u rwa Gasabo mpereye za Nemba, Akanyaru, Nyaruguru, Bugarama n’ahandi ntibuka neza kuko nyine byari mu nzozi ariko nkibuka umugezi wambuzaga kwambuka ngo ngere hakurya yawo ngo ndebe abavandimwe n’inshuti n’abagenzi bari hakurya iyo twabanye nkiri mu mahanga.

Naje gukanguka nisanga ahitwa ” mu twicarabami twa Nyaruteja” mpita nshiduka ndakanguka naniwe kubera urugendo nari nkoze rurerure! natekereje kuri izo nzozi numva ngize agahinda kubera ko ntabashije kugera iyo nerekezaga, maze mu mutima ntangira guhumurizwa ni uko umusaza nahasanze warimo atumura agatabi afata n’akagwa yansobanuriraga amateka meza yaho hantu twari twicaye.

Nuko ndavuga nti noneho nkurikije ibyo maze iminsi numva hagati y’igihugu cyanjye n’icyabavandimwe, aho ntihakenewe ” utwicara ba perezida twa……ahantu runaka?” Maze tukarambika inkoho cyangwa imiheto tukongera tukagenderana, tugasabana, tugashyingirana, tugahana inka n’abageni, tugahahirana, …..

Kubera ko nsenga cyane ibyo narose akenshi mbanza kubaza Imana niba biba atari iyerekwa bityo bikantera guhanura. Uwemera nkanjye ashatse yabibona muri ubwo buryo. Ikibabaje nuko nyine nta muhanuzi iwabo, ariko mwihangane mwibaze nkanjye icyo ibihugu bivandimwe bisangiye amateka amwe amabi n’ameza maze mumbwire, aka gatotsi hagati y’ibi bihugu byombi karaganisha he?

Uko byagenda kose si heza! yabaye umukozi w’Imana Nkurunziza yanyumvaga namwibwirira ko gukorongana, gutukana, guhangana, atari ibintu Imana ikunda kuko urwango ari icyaha gikomeye kurusha ibindi byaha byose. Yesu ari hafi kujya mu ijuru abigishwa baramubajije bati mwigisha tubwire itegeko riruta ayandi yose, nawe arabasubiza ati ” kunda mugenzi wawe nkuko wikunda” bishaka kuvuga ko itegeko ribi risumba ayandi yose ari ukwanga umuvandimwe.

Nasubira inyuma nkibaza nti ese Perezida Kagame we namusaba iki? Namusaba gutanga inda ya bukuru akicarana na mugenzi we mu muhezo bakaganira kubibatandukanya maze bakabibonera umuti utuma umwuka mubi uhoshwa, ibyo bigahabwa agaciro ku nyungu rusange z’abaturage.

Uwashaka ibi nabyo yabyita inzozi ndetse akaba yanavuga ko biri kure nk’ukwezi, ariko nemera kandi nizera ko bishoboka kuko igihe cyose ahari ikibazo iruhande rwacyo haba hari igisubizo. Tutagiye kure se hari abahanganye kurusha Odinga na Kenyatta? Uko biyunze ntibyashimishije benshi mu banya Kenya ndetse n’abanyamahanga? birashoboka rero.

Aho bahurira niho mu marenga nise ” utwicarabaperezida …” ntitwongereho Nyaruteja tukazongeraho akazina k’aho bahuriye. Kugira ngo nze kugera kugitekerezo cyanjye neza ndabanza kuvuga muri make amateka yo mu Twicarabami twa Nyaruteje muri Butare ya kera. Nze gukomeza mvuga nabyo mpinnye uko umwuka mubi watangiye hagati y’ibihugu byombi, uko byifashe ubu n’uko mbona bizamera hatagize igikorwa.

Twicarabami ubu ni aga santere gaherereye mu karere ka Gisagara hafi y’umugezi w’Akanyaru, ahagana mu 1800 nibwo habaye intambara z’urudaca ku ngoma y’umwami w’u Rwanda Mutara no ku y’uwi Burundi Ntare. Izo ntambara zangirije byinshi amateka akavuga ko mu by’ukuri nta kigaragara ibihugu byombi byapfaga. Nyuma abami bombi bararebye basanga bidakwiye ko bakomeza intambara bityo bicara ahitwa Nyaruteja bariyunga maze bagirana igihango ko bahagaritse intambara ko batazasubira kurwana.

Uko niko hiswe mu twicarabami ukaba wabigererenya n’amasezerano anyuranye ahagarika intambara yiswe Arusha ku Rwanda no ku Burundi, Ntangira nibajije nti ese noneho aba perezida ( nibagira ubushake) baba bazahurira he kugira ngo bijye mu mateka ko biyemeje amahoro ku nyungu z’abaturage? simpazi ariko nizera ko bishoboka kandi twazahamenya!

Kuri ubu mu byukuri biragoye kimwe na kera kumenya ibyo ibihugu byombi bipfa usibye kubyumvira no kubisoma mu bitangazamakuru. Ibihugu byombi byitana ba mwana buri kimwe kirega ikindi gucumbikira umwanzi no gutegura abahungabanya umutekano. ku mipaka yimpande zombi hagaragara ibikorwa bya gisirikari buri kimwe kirinze bikomeye imbibi. Ntabwo byoroshye kuko habonetse imbarutso intambara yarota.

Byose byatangiye ubwo coup d état yaburizwagamo i Burundi, bukavuga ko yari ishyigiwe n’u Rwanda, ibintu ruhakana rwivuye inyuma, u Rwanda narwo rukavuga ko u Burundi bukorana n’imitwe yitegura guhungabanya umutekano warwo irimo FLN, RNC, FDLR.

Ibi birego ubirebeye mu buryo bwagutse usanga bifite intera yo hejuru kuburyo nihatagira igikorwa amaherezo ruzambikana. Ese intambara izamera nka zazindi navuze hejuru z’Abami Mutara na Ntare? Bivugwa ko ntacyo bapfaga kigaragara usibye kwerekana imbaraga? Imbaraga ibi bihugu byombi byibitseho zingana zite?

Ntibyoroshye gusubiza ibi bibazo, Ikidashidikanywaho ni uko intambara niba hazangirika byinshi cyane cyane abaturage ku mpande zombi kuko aho inzovu ebyiri zirwaniye ibyatsi bihapfira. Ntagiye gushaka ufite ukuri nutagufite kuko atari inshingano zanjye, nakwifuza gusa ko Abakuru b’ibihugu byombi bashaka inzira y’amahoro yatuma hakumirwa intambara.

Ibi nibyo bizatuma imigenderanire yongera kuba myiza nka mbere, ubuhahirane bugasubira, ikizere mu baturage kikazamuka. Ibihugu byombi bifite amateka ajya gusa, abaturage bahuriye kuri byinshi nk’ururimi, amoko, amateka kuko ibihugu byombi byasangiye ubukoloni. Niyo mpamvu nibuka ko kubera urwo ruhurirane Nkurunziza ari mu Rwanda yigeze kuvuga ko ibihugu byombi bimeze nk’amahasa, impanga mu kinyarwanda. Impanga rero ntirwana n’indi niyo imwe yarakaje indi ntizitinda kwiyunga. Ibi birashimangira ubucuti n’ubuvandimwe bw’ibihugu byombi kuburyo bitagakwiye kugirana amakimbirane.

Umunyapolitiki umwe yigeze kuvuga ngo yarimbura abanzi be bose abantu baramuseka agiye kwisobanura avuga ko yagerageza kugabanya abamubangamiye biciye mu biganiro. Ibiganiro ni ngombwa kuko bizana amahoro, ituze, umutekano n’iterambere ry’abaturage. Ibyo nibyo abifuza amahoro bifuza!

Nkuko natangiye mbivuga , urukumbuzi ni rwinshi kubavandimwe bacu bari i Burundi yewe n’abari mu Burundi bakumbuye ababo bari mu Rwanda, ibi bishimangirwa nuko hari bamwe mu banyarwanda bavukiye mu Burundi abandi nabo nuko bavukiye mu Rwanda yewe bafiteyo inshuti n’imiryango bitewe n’amateka yaranze ibi bihugu yatumye habaho guhunga kw’abaturage b’ibihugu byombi bava, bajya mu kindi.

Abo umwirongi wanjye wagezeho haba hino y’Akanyaru haba hakurya yaho , nimuntahirize inshuti, abavandimwe n’abagenzi baba abanzi, n’abatanzi. Nibidukundira tuzongera twishimira kongera kubonana, tugahomerana, tugaseka, tugasabana dusangira akabisi n’agahiye, ikiyeri na burusheti maze ibyishimo n’umunezero bigataha iwacu. Nimubikora muzaba mumpaye ubunani bwiza, mubimfashemo kuko burya amatage ari mabi.

Izindi wakunda

3 Ibitekerezo

karisa 03/01/2019 11:39 am at 11:39 am

Abo ba President barahuye ibi byose bijya kuba, mwibuke za nterahamwe zabo zijya muri congo mu myimenyerezo hari mu kwezi kwa 3-4 muri 2015, inyuma haboneka intumbi nyinshi mu kanyaru, aba Human right na ba abandi bashinzwe gutuka leta y´Urwanda ngo ni abagororwa bamaze iminsi babeshyerwa ngo batorotse none reba aho baje kubata bamaze kubafunga akagozi no kubica kuko hafi ya byose byabaga bifungiye amaboko i mugongo. Iperereza ryaje kwerekana ko ari muri za Mbonera (interahamwe z´I Burundi)kuri bavanaga mu mwitozo, kubera kubikanga bakabica imbere gato yo kurangiza imyitozo. Ba banga rwanda babura icyo bavuga Human Wright Wotch irabihezagira barazifuba(intumbi), hashize ibyumweru 2, nibwo abo ba President bahuye, biboneka ko ntacyo bumvikanyeho ariko kuva uwo munsi umubano w´urwanda n´uburundi warahindutse!!!Mbibutse ko kuva mu kwezi kwa 2 muri 2015 niba ukurikiranira hafi ibibera muri Esterafrica, uburundi bwari bwaretse amasezerano menshi ya Easterafrican, buhAGARIKA IBIKORWA BYOSE AMEZI 6, ubwo ibinyamakuru na maradio atangira kuvuga nabi urwanda, harimwo nayitwaga ko yigenga icyo gihe….niba uburundi bwihimura urwanda Rufasha FDLR na RNC kuki Urwanda rutafasha narwo ba bandi bashaka guhirika ubutegetsi mu burundi….bakaba barwana natwe tukabon akanya ko kurindira Fdlr na bambari bayo ba RNC, byanze muri politic ubwabo birirwa baryana bibaza ko mu masasu ariho bizakunda????Kayumba ategereje kujyayo yibwira ko ari ingabo ze bakamugabana….ikibazo nuko bazabeshyera Urwanda ubona ko rwatwaranywe.

Subiza
karega 05/01/2019 9:22 am at 9:22 am

biragoye kugirango CNDD ireke gufasha FDLR. bakoranye operations nyinshi bari kumwe bahanganye na RDF/RPA. Ubwo se birashoboka ko mu munsi umwe bareka ubwo bufatanye?
CNDD/FDLR bafite akababaro kenshi batewe n’ikibatsi cya CNDD/FDLR ntibashobora kubyibagirwa; bazaruhuka ari uko batsinzwe burundu cyangwa se batsinze.
buriya abari kuri strategical level bafite uko babipanga nabo ntabwo ari abana.

Subiza
ema 14/02/2019 1:46 pm at 1:46 pm

Rwanda must have and apply arusha accord on its constitution . That is the only way out for peace and development in the region .any other so called development is temporary such as of Libya of the past.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!