bwiza.com
Ahabanza » Umutwe ukarishye kurusha imbonerakure watumye Abarundi  25 bahungira mu Rwanda
Amakuru mashya

Umutwe ukarishye kurusha imbonerakure watumye Abarundi  25 bahungira mu Rwanda

/ Ifoto: Interineti
Zimwe mu mpunzi z'Abarundi ubwo zageraga mu Rwanda

Umutwe witwa (Abamigisi) bivugwa ko ukase kurusha imbonerakure watumye Abarundi basesekara mu Rwanda bikanga kugirirwa nabi.

Aba Barundi ahanini biganjemo abana binjiriye  ku mupaka wa Nembauhuza u Rwanda n’u Burundi  mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 4 Mutarama 2019.

/ Ifoto: Interineti
Zimwe mu mpunzi z’Abarundi ubwo zageraga mu Rwanda/ ifoto: interineti

Umwe muri aba yabwiye itangazamakuru ko batahutse bavuye mu gihugu cya Tanzaniya ariko ko batigeze bagira amahoro.

Yagize ati “Hari umutwe witwa Abamigisi ukaze cyane kurusha Imbonerakure, kuko wambaye gipolisi, babahaye ibyenda by’amashashi. Hari umugabo ubategeko witwa Ngendandumwe Ndakugaritse, aramutse aguketse ko wahunze, ntushobora kugenda ku isambu gushakayo akantu.”

Aba Barundi bahamaya ko batewe ubwoba kenshi n’abavugaga ko igihugu cyabavunnye bityo bahitamo gukuramo akabo karenge.

Kuri ubu, izi mpunzi zicumbikiwe  mu nkambi y’agateganyo ya Bugesera iri mu Murenge wa Gashora.

Imibare ya UNHCR igaragaza ko kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2018, mu Rwanda habarizwaga impunzi z’Abarundi ziyinga ibihumbi 70.

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Ombeni julle 07/01/2019 2:47 pm at 2:47 pm

Namwe banyamakuru muzi gu promotinga .Buriya washishoje usanga uriya mutwe ukaze koko? Biriya byitwa GUSARA . Ahubwo bakwiriye kwambikwa amapingu .bameze nk’imbwa yasaze . Ariko baabona bari munsi j’Ijuru

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com