bwiza.com
Amakuru Imikino

Ikipe ya Polisi Taekwondo yatsindiye imidali 18 inegukana imyanya myinshi mu ikipe y’Igihugu

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Mutarama 2019, byari ibyishimo byinshi ku bakinnyi b’ikipe ya Polisi yo mu mukino njyarugamba uzwi ku izina rya Taekwondo.

Ni nyuma y’aho aba bakinnyi begukanye imidali myinshi kurusha  amakipe  bari bahanganye muri shampiyona y’igihugu mu mukino wa Taekwondo(Rwanda National Taekwondo Championship). Abakinnyi ba Polisi  batwaye imidali 18,harimo   7 ya Zahabu, 7 ya Silver n’indi 4 ya Bronze.

Iyi midali yose ikaba yaratwawe ku mpande zombi ku bahungu n’abakobwa bari mu kiciro cy’abarengeje imyaka 18. Ni amarushanwa yatangiye tariki 03 Mutarama 2019

Ubusanzwe mu mukino wa Taekwondo ikipe iba ifite ibyiciro 3, abana batoya bari munsi y’imyaka 10 (Cadets), abisumbuyeho bari munsi y’imyaka 18(Junior) ndetse n’abakuru bari hejuru y’imyaka 18 ( Senior).

Polisi Taekwondo yegukanye ibikombe 4, harimo 2 byahawe ikipe n’ibindi 2 byahawe abakinnyi ku giti cyabo.

Kayitare Benon yahawe igikombe mu bagabo bitwaye neza naho Uwayo Clarisse ahabwa igikombe cy’umukinnyi witwaye neza mu bagore.

Iyi kipe  ya Polisi yo ikaba yahize  andi makipe itwara ibikombe 2 n’imidari 18 nyamara  bari mu kiciro cy’abakuru gusa ndetse iba iya 3 muri rusange mu makipe 16 yitabiriye irushanwa.

Umutoza w’ikipe ya Polisi Taekwondo  Bagire Alain Irene akaba n’umutoza w’ikipe y’igihugu  yavuze ko ari ibintu bishimishije kuba ikipe imaze amezi 8 gusa ariko ubu ikaba irimo kwitwara neza haba mu gihugu imbere ndetse no mu mahanga.

Avuga ko byose bituruka ku murava n’ubwitange bw’abakinnyi ndetse n’abayobozi ba Polisi y’igihugu bakaba bahora hafi y’abakinnyi.

Yagize ati :” Birashimishije cyane, iyi kipe  imaze amezi agera ku munani gusa ivutse ariko irimo kwitwara neza. Byose birava mu mbaraga z’abakinnyi, bafite ubushake kandi n’abayobozi ba Polisi y’u Rwanda baba hafi  y’ikipe bakayiha ibyo icyeneye.

Yakomeje avuga ko abakinnyi babonye igihe gihagije cyo kwitoza kuko mu minsi mikuru yose bo bari bahugiye mu myitozo bitegura iyi shampiyona y’igihugu.

Kayitare Benon ni kapiteni w’ikipe ya Polisi, ku mukino wa nyuma (Final) aho babiri babiri barwana yatsinze mugenzi we bakina mu ikipe imwe Kwibuka Emmanuel, bimuhesha umudali wa zahabu. Kayitare kandi yanegukanye umudali wa silver ahize abandi mu myiyerekano.

We na mugenzi we Uwababyeyi  Delphine nyuma yo kwegukana  imidali ya zahabu  bavuze ko intego ari ukuzagera mu marushanwa mpuzamahanga ya Olympic.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!