bwiza.com
Amakuru mashya Featured TUBAMENYE

Amwe mu mateka y’Umwami w’Abami Akihito wakiriye Perezida Kagame mu Buyapani

Mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri Perezida Kagame n’umufasha we, Madamu Jeannette Kagame bagiriye mu Buyapani, bakiriwe n’Umwami w’Abami, Akihito hamwe n’umwamikazi Michiko b’iki gihugu.

Umukuru w’igihugu n’umufasha we bashyitse i Tokyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mutarama 2019, bakirwa Ibwami kuri uyu wa Kabiri.

Nyuma yo kwakirwa ibwami, biteganyijwe ko Perezida Kagame na madamu, bitabira isangira bakirwamo na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe n’umugore we Akie Abe.

Muri uru ruzinduko rwa mbere Perezida Kagame akoze mu mwaka wa 2019, biteganijwe ko azagirana inama n’ibiganiro bitandukanye bigamije gushaka icyateza imbere urubyiruko by’umwihariko Abanyarwanda biga n’abifuza kujya kwiga mu Buyapani anagirane ibiganiro n’abagize Ihuriro ry’abacuruzi b’Abayapani n’Abanyarwanda (Rwanda Japan Business Cooperation).

Perezida Kagame yaherukaga kugirira uruzinduko mu Buyapani mu 2006.

Amwe mu mateka y’Umwami w’Abami, Akihito wakiriye Perezida Kagame

1.Akihito yavutse ku wa 23 Ukuboza 1933, i Bwami mu mujyi wa Tokyo  mu Buyapani, ubu akaba afite imyaka 85 y’amavuko

2.Akihito ni umuhungu w’umwami w’Abami Showa (Hirohito) wabaye umwami w’abami wa 124 w’u Buyapani, akaba yarabuyoboye kuva ku wa 25 Ukuboza 1926, atanga ku wa 7 Mutarama 1989.

3.Akihito akiri umwana yigishwaga n’abarimu be bihariye, kuva mu 1940 kugera mu 1952 yigaga mu kigo cy’abaherwe i Tokyo.

4.Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, mu mwaka wa 1945 ubwo Amerika yarasaga bombe atomike i Hiroshima na Nagasaki, ikanafata u Buyapani, Akihito na murumuna we, Masahito, barahungishijwe bavanwa mu mujyi wa Tokyo. Akihito akajya yigishwa icyongereza n’indi mico yo mu Burengerazuba bw’Isi, umwarimu we akaba yaritwaga Elizabeth Gray Vining.

5.Akihito yize muri Kaminuza yigenga y’i Majiro (Gakushuin University) mu mujyi wa Tokyo, mu ishami rya siyansi Politiki (Political Science) ariko ntabwo yigeze ahabwa impamyabumenyi.

6.Ikiri igikomangoma Akihito yashakanye na Michiko Shōda mu mwaka wa 1959, bakaba barabyaye abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe, imfura yabo ifite imyaka 58.

7.Ku wa 7 Mutarama 1989, ubwo se yari amaze gutanga, Akihito yahise amusimbura ku ngoma, ibirori biba ku wa 12 Ugushyingo 1990.

8.Ahagana mu mwaka wa 2000, Akihito yafashwe n’uburwayi, ku wa 14 Mutarama 2003 yarabazwe avurwa kanseri yari yafashe mu bugabo bwe (Prostate cancer).

Amafoto:

Madamu Jeannette Kagame asuhuzanya n’umwamikazi Michiko
Perezida Kagame aganira n’umwami w’abami Akihito w’u Buyapani
Uru ni uruzinduko rwa Mbere Perezida Kagame akoze mu mwaka wa 2019
Perezida Kagame asuhuzanya na Akihito

 

AMAFOTO: Village Urugwiro

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com