bwiza.com
Ahabanza » Mohamed Salah yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Afurika
Amakuru Imikino

Mohamed Salah yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Afurika

Umukinnyi w’imbere mu ikipe ya Misiri n’iya Liverpool mu Bwongereza, Mohamed Salah ni we wegukanye igihembo gitangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF) nk’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2018.

Salah w’imyaka 26 y’amavuko yegukanye iki gihembo nyuma yo kurusha mugenzi ukomoka muri Senegal, Sadio Mane  na we akaba anakinira ikipe ya Livepool, hamwe n’umukinyi w’imbere wo muri Gabon, Pierre-Emerick Aubameyang.

Yaherewe iki gihembo mu birori byabereye mu Senegal, ku wa Kabiri tariki ya 8 Mutarama 2019, uyu musore akaba yishimira iki gihembo ahawe ku nshuro ya kabiri.

Yagize ati “Nahoraga nifuza gutwara iki gihembo kuva nkiri muto, ubu rero mbigezeho inshuro ebyiri zikurikiranya”. Salah kandi ni we wabaye umukinnyi w’umwaka yegukana igihembo gitangwa na BBC.

Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko, yatsindiye Liverpool ibitego 44 mu mwaka wa 2017-18, afasha n’iyi kipe kugera ku mukino wa nyuma mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi, igikombe igitwarwa na Real Madrid yo muri Espagne.

Uturutse ibumoso, perezida wa CAF, Ahmad Ahmad, Mohamed Salah wahawe igihembo na Perezida wa Liberia, George Weah

 

Izindi wakunda

Bwiza.com