bwiza.com
Ahabanza » Rwamagana: Umusaza arasaba kubakirwa inzu yemerewe na Guvereneri
Amakuru mu Rwanda

Rwamagana: Umusaza arasaba kubakirwa inzu yemerewe na Guvereneri

Nsengiyumva Petero w’imyaka 65, utuye mu mudugudu wa Kavura, Akagari ka Nyagasenyi, Umurenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana,  arasaba ubuyobozi kumwubakira inzu yemerewe na Guvereneri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, ubwo yamugezagaho ibibazo birimo no kutagira icumbi, ku itariki ya 26 Nzeri 2017, mu nteko rusange y’abaturage.

Nsengiyumva ni umwe mu bafashe umwanya mu Nteko y’Abaturage imbere ya Govereneri wari wabasuye kugira ngo abiyereke nyuma yo guhabwa inshingano zo kuyobora Intara y’Iburasirazuba.

Icyo gihe Nsengiyumva yavuze ko yahungutse ava muri Uganda mu 1994 ariko agasanga isambu ya se yari igihari ariko umugore wa se wabo akaza kuyigurisha icyahoze ari Caisse Sociale, yanavuze ko adafite aho aba ko kuva ahungutse acumbikirwa n’abaturage mu mudugudu wa Kavura, mu kagari ka Nyagasenyi, Umurenge wa Kigabiro.

Govereneri Mufulukye yamubwiye ko iby’ibijyanye n’ubutaka bikemurwa n’inkiko ariko anamwizeza  ko ubuyobozi buzashaka uko yakubakirwa inzu yo kubamo.

Mu kiganio yagiranye na Bwiza.com, Nsengiyumva avuga ko ibyo yemerewe n’umuyobozi w’Intara bitakozwe, ko yagiye ku karere gusaba ubwo bufasha yemerewe ariko akabwirwa ko batazamwubakira mu gihe nta kibanza afite.

Aragira ati “Nagaragaje ikibazo cy’akarengane nahuye nacyo cy’ubutaka bwa data bwagurishijwe ndetse ngeza kuri Govereneri n’ikibazo cyo kutagira inzu yo kubamo, ambwira ko ubuyobozi buzamfasha bakanyubakira inzu, numvise ko nibura nanjye Leta inyibutse ariko ubwo najyaga ku karere bambwiye ko badashobora kunyubakira kuko nta kibanza mfite kandi na Govereneri nari nabimubwiye ko nta kibanza mfite”.

N’ubwo Nsengiyumva yahunze  1960 agahunguka 1994, yemeza ko ubuzima abayemo ntaho butandukaniye nubwo yabagamo mu gihe yari impunzi.

Ati “Nahunze ndi muto mfite imyaka itanu muri 1994 narahungutse nzi ko ubuzima bugiye guhinduka ariko ntabwo nigeze mbona, icyahindutse mpungutse uretse kuba ndi mu gihugu cyanjye ariko mbona meze nk’impunzi ndetse impunzi zimwe zibayeho neza kundusha kuko bo nibura bafite aho batujwe na Leta, kuva mu 1960 kugeza ubu mbona nkiri impunzi”.

Abaturage basanga ubuyobozi bukwiye gufasha Nsengiyumva akubakirwa inzu. Musabyimana Clementine yavuze ko ubuyobozi bugize ubushake bwo kumufasha hatabura ikibanza cyo kumwubakiramo.

Yagize ati “Kuri polisi turi mu nama, ubuyobozi bwavugaga ko bazamwubakira ariko ntibyakozwe, yatubwiye ko bamubwiye ko natabona ikibanza bitazashoboka ariko niba bashaka kumwubakira ntihabura ikibanza kuko hari ibindi bibazo ubuyobozi bujya busaba abaturage kwishakamo ubushobozi kandi bigakorwa na we ikibazo cye nibagiha agaciro bizakunda”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Hanyurwimfura Egide yavuze ko ikibazo cya Nsengiyumva, ari ubwa mbere acyumvise.

Yagize ati “Ntabwo icyo kibazo nari nkizi, ntekereza ko ubwo ari umuntu ushobora kuvuga ikibazo mu itangazamakuru ari umuntu usobanutse, ubwo inama namugira ni uko yagana n’ubuyobozi akatugezaho ikibazo afite tukareba uko giteye”.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!