bwiza.com
Ahabanza » Akayabo ka miliyari 137 z’amadolari ya Amerika kagiye kugabanwamo kabiri kubera gatanya
Utuntu n'utundi

Akayabo ka miliyari 137 z’amadolari ya Amerika kagiye kugabanwamo kabiri kubera gatanya

Ugutandukana hagati y’umwe mu bakire ba mbere ku isi, Jeff Bezos n’umugore we, Mackenzie Bezos kugiye gutuma bagabana kabiri miliyari 137 z’amadolari ya Amerika.

Ikinyamakuru TMZ kivuga ko uyu muryango uzasaba gatanya mu Mujyi wa Washington kandi amategeko agenga iby’umutungo akaba avuga ko aba bombi bazagabana bakaringaniza.

Iyi nkuru ivuga ko n’ubwo bimeze bityo, kugabanya umutungo w’uyu mugabo mo kabiri bizagorana kuko  uru rugo rufite ubutaka bungana na  hegitare 161,874.257.

Uyu muryango ni uwakabiri ufite ubutaka bunini muri Amerika yose.

Bezos n’umugore we bagiye gutandukana nyuma y’aho uyu mugabo bimenyekanye ko hari undi mugore basigaye bakundana witwa Lauren kuva muri Kamena 2018.

Ubusanzwe ngo Lauren yatandukanye n’umugabo we Patrick Whitesel, wari inshuti y’umuryango wa Bezos mu binyacumi bishize.

Jeff Bezos ari kumwe na Lauren bivgwako ari we ushenye urugo rwe

Bezos yatangaje ko we nta kibazo afite ku kuba yatandukana na Mackenzie.

Jeff Bezos n’umugore we bashakanye mu 1993 atari abakene ku rwego ruhambaye. Mu 1997, uyu mugabo yari yamaze kugera ku ndoto ze zo kuba umwe mu bakire ku isi.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com