bwiza.com
Ahabanza » Iki ni ikimenyetso ku Rwanda ko rukwiye kuguma kure y’ibibera muri Uganda- Umusesenguzi Mwambutsya
Featured Politiki

Iki ni ikimenyetso ku Rwanda ko rukwiye kuguma kure y’ibibera muri Uganda- Umusesenguzi Mwambutsya

Umuhanga muri politiki akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Mwambutsya Ndebesa avuga ko kuba abofisiye umunani  bo muri Uganda bashinjwa gushimuta no gusubiza impunzi y’Umunyarwanda, Lt Joel Mutabazi iwabo binyuranyije n’amategeko barimo kuburanishwa ari nka gasopo ku Rwanda.

Urukiko rwa  Gisirikare muri Uganda kuwa Gatatu tariki ya 9 Mutarama 2019 rwakomeje iburanishwa ry’urubanza rw’abapolisi bakuru umunani n’umusirikare umwe w’umukolineli bashinjwa gushimuta no gusubiza mu Rwanda binyuranyije n’amategeko, uwari umurinzi wa Perezida Kagame, Lt.Joel Mutabazi

Iby’iri buranisha byemejwe n’Umushinjacyaha wa gisirikare, Maj. Raphael Magezi mu kiganiro yahaye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).

Umuhanga muri politiki akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Mwambutsya Ndebesa avuga ko guca uru rubanza  bizagira icyo byongera ku mubano mubi usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Uyu mugabo mu kiganiro yagiranye na AFP avuga  ku iburanishwa ry’aba bofisiye yagize ati “ Ni ikimenyetso cyihanangiriza u Rwanda ko rudakwiye kwivanga  mu bibera mu gihugu cya Uganda.”

Aba bagabo bashinjwa gushimita Lt. Joel Mutabazi batawe muri yombi muri Kamena 2018. Muri aba kandi habamo Umunyarwanda Rene Rutagungira.

Ku rundi Ruhande, uwahoze ari Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Rwanda, CP Theos badege yatangaje ko Mutabazi atazanwe mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ngo yari kuri lisiti y’abashakishwa na Polisi Mpuzamahanga (Interpol).

Ikindi  kandi  ngo Uganda yamushyikirije u Rwanda binyuze masezerano y’imikoranire (MoU) yari yarashyizweho imikono n’impande zombi ( IGP Emmanuel Gasana na Gen. Kale Kayihura) mu bijyanye no guhanahana abanyabyaha.

Mutabazi yahamijwe ibyaha  akatirwa gufungwa burundu

Mu mwaka wa 2014, urukiko Rukuru rwa gisirikare rwa Kanombe rwakatiye Lt Mutabazi Joel gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare, nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ubwicanyi no gukorana na FDLR na RNC.

Ni urubanza rwiswe urw’iterabwoba ruregwamo abantu 16 bakekwaho kwifatanya na FDLR na RNC mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu, rwasomwe kuva mu gitondo saa tatu n’igice kugeza sa kumi n’imwe n’igice, nta kiruhuko kijemo. Bacamanza batutu basimburanwaga gusoma.

Mutabazi yahamijwe ibyaha umunani aribyo gutoroka igisirikari, gutunga intwaro cyangwa amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga, kugambirira no kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugambirira no kugirira nabi Perezida wa Repubulika, yahamijwe kandi ibyaha by’iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha mu bwicanyi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Lt Mutabazi akimara gusomerwa igihano ahawe, amapeti ya gisirikare yahise ayikuriramo ayashyira ku meza. Ahita anavuga ati “Imana ibahe umugisha”.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com